Perezida William Ruto wa Kenya yagaragaje ko u Rwanda rutarebwa n’ikibazo cy’umutwe wa M23, bijyanye n’uko abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bemera ko abagize uyu mutwe ari abanye-Congo.
Ni ibintu Perezida Ruto wa Kenya aherutse gutangaza ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Jeune Afrique.
Kuva mu myaka ibiri ishize Congo Kinshasa yakunze kugaragaza ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwohereje ku butaka bwayo Ingabo zo guha umusada inyeshyamba zo muri uriya mutwe.
Ni ibirego byatumye umwuka uba mubi hagati y’ibihugu byombi, n’ubwo u Rwanda rwakunze guhakana ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruha uriya mutwe.
Leta y’u Rwanda incuro nyinshi yakunze kugaragaza ko ikibazo cya Leta ya RDC na M23 ari ikibazo cy’abanye-Congo ubwabo, bityo ko ari bo bakwiye kugishakira igisubizo ubwabo.
Perezida William Ruto aganira na Jeune Afrique yavuze ko nta mpaka zagakwiye kuvuka ku bijyanye niba ikibazo cya M23 kireba Congo, mu gihe abayobozi b’iki gihugu ubwabo bemera ko abagize uriya mutwe ari abaturage babo.
Yagize ati: “Nk’abakuru b’ibihugu ubwo twari mu nama twabajije RDC duti ’abantu bari muri M23 baba ari Abanyarwanda cyangwa ni abanye-Congo?’ RDC yadusubije iti ’ni abanye-Congo’. Impaka zari zirangiye. Aba bantu niba ari abanye-Congo, bahinduka bate ikibazo cy’u Rwanda?”
Perezida Ruto yagaragaje ko nta ho M23 ihuriye n’u Rwanda, mu gihe RDC yo igitsimbaraye ku birego by’uko u Rwanda rwahisemo kwihisha inyuma y’uriya mutwe kugira ngo rujye gusahura amabuye yayo y’agaciro.
Kuva mu myaka hafi ibiri ishize Umuryango Mpuzamahanga wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 mu rwego rwo gukemura ibibazo bifitanye.
Kinshasa kandi n’u Rwanda basabwe kwisunga ibiganiro bya Nairobi na Luanda kugira ngo bakemure amakimbirane bafitanye.
Ni ubusabe abategetsi b’i Kinshasa bateye utwatsi, bavuga ko bazakemura ikibazo cy’uriya mutwe bifashishije ingufu za gisirikare.
Kuva mu Ugushyingo 2021 imirwano iracyajya mbere hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo ririmo FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, Abacanshuro na SADC n’umutwe wa M23.
Ni M23 ikigenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko Umujyi wa Bunagana imaranye imyaka ibiri.