Nyuma yuko M23 ihawe igihe ntarengwa cyo kuba yahagaritse imirwano yanavuye mu bice yafashe, Perezida William Ruto wa Kenya yabajijwe niba uyu mutwe uzagabwaho ibitero nutabyubahiriza, avuga ko ikihutirwa atari imirwano.
Mu cyumweru gishize abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bongeye guhurira mu nama yigaga ku bibazo by’Umutekano bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo.
Ni inama yafatiwemo imyanzuro irimo isaba imitwe nka M23 kuba yahagaritse imirwano kandi yavuye mu bice igenzura bitarenze tariki 30 z’ukwezi gutaka kwa gatatu 2023.
Ni inama yabaye mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatangiye koherezwayo ingabo zagiye mu butumwa bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ziyobowe n’iza Kenya.
Perezida Ruto yabajijwe niba Kenya yiteguye kuzatangira kurasa kuri M23, asubiza agira ati “Kenya yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyijweho nk’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.”
Izi ngabo za EAC kandi zakunze kubazwa impamvu zitarasa ku mutwe wa M23, zikavuga ko icyazijyanye atari uguhita zirasa kuri uyu mutwe.
William Ruto yavuze ko igikenewe atari imirwano ahubwo ko imbaragaza za Gisirikare zigomba guherekezwa n’iza Politiki.
Nubwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wakunze kugaragaza ko wifuza ko iki kibazo kibonerwa umuti hakoreshejwe inzira z’ibiganiro, Guverinoma ya Congo yo yararahiye iratsemba ko itazaganira na M23.
RWANDATRIBUNE.COM