Umukuru w’igihugu cya Palestine Mahmoud Abbas yanze kwitaba Telefone ya mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, ubwo yamuhamagaraga kuri uyu wa 18 Ukwakira kugira ngo bagire icyo baganira ku ntambara iri kuba hagati ya Hamas na Isrel.
Ibi byabaye nk’uko ikinyamakuru ‘Kan news agency’ cyatangaje ngo hari umuntu wo mu gace ka West Bank, yagitangarije ko bamwe mu bari kumwe na Perezida Joe Biden, bagerageje gushaka uko yavugana na Mahmoud Abbas, ariko bikaba iby’ubusa.
Icyakora nubwo uwo munsi aba bayobozi batabashije ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Biden yaganiriye na Abbas, amusezeranya ubufasha mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze ku baturage ba Palestine nk’uko itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu bya Amerika [White House] ryabivugaga.
Byari byitezwe ko ku wa Gatatu, aba bayobozi bombi bahura na Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi n’umwami wa Jordanie Abdullah II muri Jordanie, icyakora, iyi nama yarahagaritswe nyuma y’igisasu cyatewe ku bitaro bya ‘Al-Ahli Arab Hospital’ muri Gaza mu ijoro ryo ku wa kabiri w’iki cyumweru.
Kugeza ubu Israel na Palestine biracyitana bamwana ku waba warateye iki gisasu, cyahitanye abasaga 5oo nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jordanie Ayman Safadi, yashinjije Israel iki gisasu, ibyo yise “Icyaha gikomeye cy’intambara.”