Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, Luca Attanasio yishwe ku wa 22 Gashyantare 2021, n’abantu bitwaje intwaro, gusa Guverinoma ya RDC yamaze gutangaza ko byakozwe n’umutwe wa FDRL nubwo iperereza rigikomeje.
Perezida Tshisekedi abinyujije kuri Twitter yamaganye ubu bwicanyi avuga ko ababikoze bagomba kubiryozwa.
Mu butumwa ibiro bya Perezida byashyize hanze, byavuze ko kuri uyu wa Kabiri Perezida Tshisekedi arohereza intumwa mu Butaliyani imujyaniye urwandiko yageneye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Mario Draghi.
Riti “Intumwa ya Perezida wa Repubulika izasura u Butaliyani ku wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare ijyanye ibaruwa bwite ya Minisitiri w’Intebe.”
Ibiro bya Perezida bya Tshisekedi ntibyigeze bitangaza ibikubiye muri iyi baruwa.
AFP yatangaje ko Ambasaderi yiciwe mu bikorwa yari yagiyemo kuko hari amakuru yashakaga kumenya byimbitse mu Burasirazuba bwa RDC.
Ubuyobozi bw’ubutumwa bwa Loni bushinzwe kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) bwamaganye icyo gitero cyahitanye Ambasaderi Luca, busaba ko ababikoze babiryozwa.
Uretse Ambasaderi Luca, abandi baguye muri icyo gitero harimo umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Butaliyani muri RDC n’Umukozi wa PAM. Ambasaderi yaguye ku bitaro bya Monusco kubera ibikomere by’amasasu yarashwe.
Uretse iyi baruwa Perezida Tshisekedi yoherereje Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, ibiro bye byanatangaje ko bigiye kohereza itsinda i Goma aho Ambasaderi Luca Attanasio yiciwe kugira ngo rifashe mu iperereza.