Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud waje mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasabye abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango ko bakwinjizamo n’Igihugu cye.
Hassan Sheikh Mohamud waje nk’umutumirwa muri iyi nama ya 22 yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2022, yanashyize hanze itangazo, rivuga ko mu gihe Somalia yakwinjizwa muri EAC, yakungukiramo byinshi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no guhuza imbaraga mu by’umutekano.
Somalia ni kimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byakunze kumvikanamo ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ivuga ko igendera ku mahame akarishye ya kisilamu.
Perezida Hassan Sheikh Mohamud biteganyijwe ko anatanga inyandiko isaba Ibihugu bigize EAC kwinjira muri uyu muryango.
Umwe mu bategetsi bakomeye bo muri Somalia, yahishuriye itangazamakuru ko nubwo iki Gihugu kigifite ibibazo byinshi by’umutekano ariko gifite abashyigikiye ko kinjira muri uyu muryango wa EAC.
Somalia iramutse yinjiye muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yaba ibaye Igihugu cya munani nyuma yuko uyu muryango unahaye ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjijwemo muri uyu mwaka wa 2022.
RWANDATRIBUNE.COM