Perezida wa Somaliya yasuye abangirijwe n’ibiza mu gihe mugenzi we wa Sudani y’amajyepfo yitegura kubonana na Museveni
Umunyamakuru w’ijwi rya Amerika Harun Maruf ukorera muri Somaliya dukeshya iyi nkuru yatangaje ko Perezida w’icyo gihugu Mohamed Abdullahi Faramajo yabonywe agenda mu kidedenzi cy’amazi aho yari yagiye kubonana n’abaturage basenyewe n’ibiza.
Abayobozi bo muri ako gace batangaje ko hafi 60,000 by’abahatuye bakuwe mubyabo n’ibyo biza.
Muri Sudani y’amajyepfo ho uyu mwuzure wangirije abagera kuri miliyoni nk’uko raporo z’imwe mu miryango iteganiye kuri Leta zibitangaza.
Uyu mwuzure wangije cyane igice cy’amajyaruguru ya Nile ndetse na Ekwateri(Equateur).Perezida wa Somaliya asuye aba baturage mu gihe mugenzi we wa Sudani y’amajyepfo ari mu Burusiya aho yitabiriye inama ihuza ibihugu by’Afrika n’ icyo gihugu akaba anateganya kujya mu gihugu cya Uganda kubonana na perezida Yoweri Museveni.
Muri uru ruzinduko Perezida wa Sudani y’amajyepfo ateganya guhura na Yoweri Museveni ndetse na Ministre w’intebe wa Sudani kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2019 bagasubukura ibiganiro bigamije gushyiraho guverinoma nshya bateganya mu minsi ine nyuma y’ibiganiro byabo.
Biteganyijwe ko iyi guverinoma nshya irwanywa cyane na Dr. Rieck Marchar ndetse n’indi mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Salva KIIR izashyirwaho bitarenze tariki ya 12 Ugushyingo 2019.
Kiir yohereje Delegasiyo I Kartoum ishinzwe gukora ubukangurambaga mu nzego z’ubuyobozi hagamijwe kongerera ingufu guverinoma y’inzibacyuho.
Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi OCHA byatangaje ko uyu mwuzure wibasiye hafi ibihugu 32 wongereye ikibazo cy’ibiribwa bike mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo aho hafi miliyoni imwe y’abaturage b’icyo gihugu barangwa n’imirire mibi.
Umuryango w’abibumbye kandi watangaje ko imvura nyinshi yibasiye igihugu cya Kenya kuva mu Kwakira ikangiriza abagera ku 100,000, abagera ku bihumbi 14 bakurwa mu byabo maze ihitana abagera kuri 29.
Umukobwa Aisha