Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Tanzania, Perezida Samia Suluhu Hassan aratangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cy’u Bushinwa.
Ibi biro bya Perezida kandi byatangaje ko ari we mukuru w’igihugu wa Africa wa mbere ugiye mu Bushinwa kuva Perezida w’icyo gihugu, Xi Jinping atorewe n’abagize ishyaka rye kongera kuribera Umunyamabanga Mukuru muri manda ya gatatu, binavuze ko ari we uzakomeza kuba Perezida.
Umukuru w’igihugu cya Tanzania asuye Ubushinwa mu gihe ibihugu byombi bimaze imyaka 58 bifitanye umubano.
Itangazo rya Perezidansi ya Tanzania rivuga ko abayobozi bombi bazaganira kubya politiki, ubukungu, umuco, n’ubufatanye bw’ibihugu byombi muri rusanye
Umukuru w’igihugu cya Tanzania kandi azakirirwa muri sale nini yitwa “Great Hall of the People”, aho we na Xi Jinping bazasinya amasezerano anyuranye y’ubufatanye.
Abandi bayobozi bakuru Suluhu azahura na bo ni Minisitiri w’Intebe w’Ubushinwa, witwa Li Keqiang, na Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Li Zhanshu.
Tanzania n’Ubushinwa bimaze imyaka myinshi bifitanye umubano mu bya dipolomasi.
Uwineza Adeline