Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yemereye igisirikare ko Leta igiye “kwiga ikibazo cy’impunzi cyane cyane z’Abarundi n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo” no kureba uko zasubizwa iwabo.
Mu birori byo gutangiza inama y’abayobozi bakuru ba Gisirikari izamara icyumweru, umukuru w’igisirikare yabwiye Perezida Samia Suluhu ko “ikibazo nyamukuru gihanze umutekano mu ntara zo mu burengerazuba bwa Tanzania ari ukubera ko ako gace gacumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungirobahamaze igihe kinini.
Yagize Ati: “Amakuru ahari, ni uko benshi muri izo mpunzi cyangwa abaza bashaka uhungiro, cyane imiryango yabo, bahawe n’akazi muri reta, mu nzego zitandukanye z’igihugu, ndetse hakaba hari n’abari mu nzego zifata ibyemezo”.
Mw’ijambo rye, Jenerali Jacob John Mkunda uyoboye igisirikare cya Tanzania yibukije ko Tanzania imaze imyaka itari mike yakira impunzi ziva mu Burundi, muri Congo, no mu Rwanda, kuva mu 1972, aho yavuze ko no mu mwaka ushize abarenga 139.000 binjiye muri Tanzania.
Avuga ko abenshi mu bahunze mu mwaka ushize, bahunze ku mmpamvu z’ubukene kuko “Tanzania ifise amahirwe menshi mu bijanye n’ubukungu kuruta ibihugu baje baturukamo”. Akomeza asaba ko leta yakwiga uburyo izo mpunzi zituruka mubihugu bitandukanye za subizwa iwa kugirango umutekano ubone kugaruka mu gihugu.
Jenerali Mkunda asaba kandi leta “kwirukana impunzi zose zambuwe uburenganzira bwo kwitwa impunzi, abimukira badafite ibyangombwa hamwe n’abasaba ubuhungiro babubuze”.
Perezida Samia Suluhu yemereye igisirikare ko iki kibazo agiye kukigira icye kubera ko n’ishyirahamwe ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR rikomeje kugenda biguru ntege muri iki gikorwa cyo gucyura impunzi.
Suluhu yagize Ati: “Ukuri ni uko HCR nta mbaraga rigifite, ndetse na wamuvuduko gucyura impunzi bari bafite waragabanutse”.
Avuga ko bazakomezanya n’ibiganiro bya politike hagati ya Tanzania n’ibihugu by’abaturanyi kugira ngo bige inzira nyayo yo gucyura izo mpunzi kubushake ntawe ubihutariyemo. Ati: “Iki kibazo turagifashe kandi tugiye kugihagurukira”.
Tanzania ni kimwe mu bihugu bya Afrika bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi, ndetse n’ibindi bihugu nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, U Rwanda, Uganda, Kenya, Mozambike, Malawi, Afrika y’Epfo na Zambia.
Imibare itangwa n’ishirahamwe ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR ryerekana ko kugeza mu kwezi kwa Kamena(6) umwaka ushize wa 2023, Tanzania yari icumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga ibihumbi 255.000, abenshi akaba ari abava mu Burundi, no muri DR Congo.
Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi za Kasulu na Kibondo mu ntara ya Kigoma kuri ubu zifite ubwoba ko reta ya Tanzania ishobora kubirukana nk’uko byagenze muri 2012 ubwo n’abanyarwanda babaga muri Tanzaniya birukanwaga, ariko ikavuga ko nta mugambi nk’uwo ifite, ko ahubwo izakomeza kubashishikariza gutaha ku bushake.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com