Recep Tayyip Erdogan Perezida wa Turtey yashinje ibihugu by’Uburengerazuba byibumbiye mu muryango wa Nato kwendereza no gushotora Uburusiya.
Mu rugendo yagiriye i Belgrade muri Serbia ku munsi wejo tariki ya 7 Nzeri 2022, agiye guhura na perezida wa Serbia ,Perezida Erdogan wa Turukiya, yavuze ko ibihugu by’Uburengerazuba, ubu nta kindi bihugiyemo usibye gushotora Uburusiya anongera ko mbere hose yabwiye bino bihugu ko ibihano by’ubukungu byafatiye Uburusiya bizabyirengera ubwabyo byumwihariko ku kibazo cya Gaz ituruka mu Burusiya.
Yagize ati:”Muri ibi bihe , Politiki y’ibihugu by’Uburengerazuba ku Burusiya ntakindi igamije usibye Ubushotoranyi. Nta gisubizo muzakura muri ibi. Ntago mugomba gufata Uburusiya nk’igihugu cyoroheje. Uburusiya bufite Gaz yabwo ihagije kandi ngirango mwabonye uburyo ibiciro byayo byazamutse mu Burayi kuva mwabufatira ibihano, none ubu muri kwibaza uko bizagenda mu gihe cy’ubukonje(Hiver) cyegereje. ”
Perezida Erdogan yakomeje aburira ibihugu by’Uburengerazuba ko nibishaka gutera uburusiya byose hamwe icyarimwe, Uburusiya buzakoresha intwaro zabwo zose zishoboka ,anongera ho ko buzifite ku bwinshi.
Turukiya ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Nato, ariko kitigeze gikurikiza cyangwa ngo cyubahirize ibihano by’ubukungu uno muryango wafatiye Uburusiya.
Yagaragaje kenshi ubushake bwo kuba umuhuza mu makimbirane ari hagati y’Uburusiya na Ukraine ishigikiwe n’Ibihugu by’Uburengerazuba birangajwe imbere na USA.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ,Turukiya yagurishije indege z’intambara zo mu bwoko bwa Drone Ukraine n’ibifaru by’intambara byafashije Ukraine guhangana n’ibitero by’Uburusiya byari bigamije gufata vuba na bwangu umurwamukuru Kiev mu minsi yambera y’Intambara.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com