Uyu munsi kuwa 27 Kamena, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky arageza ijambo kuri G7. G7 ni itsinda rigizwe na Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza n’Amerika hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE).
Mu byitezwe mu ijambo rya Perezida wa Ukraine, hitezwemo ko ari busabire igihugu cye ko cyahabwa izindi ntwaro zikaze kugirango ashobore gukomeza guhangana n’Uburusiya.
Kugeza ubu Uburusiya bwafashe byuzuye umujyi wa Severodonetsk, ubu bukaba bugambiriye gufata umujyi uri hafi aho wa Lysychansk.
Ku cyumweru, Zelensky yavuze ko gutinza guha intwaro igihugu cye ari uguha “ubutumire Uburusiya bwo kurasa nanone”.
Yabigarutseho mu ijambo rya buri munsi ryo mu buryo bwa videwo, yanasabye ubwirinzi bwo mu kirere, anasaba ko Uburusiya bufatirwa ibindi bihano.
Yagize ati: “Abafatanyabikorwa bacyeneye gukora vuba cyane kurushaho, nta kuba indorerezi”.
Ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama, Intambara yo muri Ukraine ni yo ngingo ya mbere iri kuri gahunda y’inama ya G7, izindi ngingo zikaza ziyikurikiye. Gusa Ibihugu biri muri iri tsinda byitezwe gusezeranya guha Ukraine ubundi bufasha bwa gisirikare no gufatira Uburusiya ibindi bihano.
Iyi nama ya G7, irimo kubera mu mujyi wa Bavaria mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubudage, nyuma irakurikirwa n’inama ya OTAN ibera muri Espagne muri iki cyumweru, Zelensky akaba yitezwe kuyivugamo ijambo na yo.
Abakuru b’ibihugu bo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) barimo kugerageza kugaragaza ko bashyize hamwe.
‘Chancellor’ w’Ubudage Olaf Scholz yavuze ko ibisasu Uburusiya bwarashe kuri Ukraine bigaragaza ko “bikwiye ko habaho kwishyira hamwe mu gufasha Abanya-Ukraine”.
Mbere yaho, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin arimo gucungira ku kuba umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (NATO/OTAN) na G7 “bishwanyuka… ariko ntitwashwanyutse kandi ntibizanabaho”.
Ariko Abakurikiranira hafi iby’umubano w’ibi bihugu (diplomasi) bavuga ko ubumwe bw’uburengerazuba kuri iyi ntambara ya Ukraine bwatakaje imbaraga mu byumweru bya vuba aha bishize.
Bakomeje bavuga ko Abategetsi bamwe barimo kwiga ku mubano w’igihe kirekire n’Uburusiya, naho abandi bakaba barimo gushimangira ubufasha bukomeye kandi burambye kuri Ukraine.
Uwineza Adeline