Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko kuri uyu wa gatanu igihugu cye cyatangiye urugamba gihanganyemo n’Uburusiya cyinyine.
Yagize ati: “Ninde witeguye kudufasha kurwana”? Nta n’umwe mbona. Yongeye ati “Ninde witeguye kutwemerera kwinjira mu ishyirahamwe OTAN? Bose batinye.”
Perezida Zelensky yavuze ko hamaze gupfa abanya-Ukraine 137, barimo abasirikare n’abasivile kuva icyo gitero cyagabwa mu gitondo cyo kuwa kane. Abandi 316 yavuze ko bakomeretse.
Zelensky yavuze kandi ko hari imitwe y’abasirikare b’Uburusiya bamaze kwinjira mu murwa mukuru Kiev, asaba abaturage be kuguma bari maso kandi bubahiriza amategeko yo kudatembere mu ijoro.
Perezida yavuze ko we n’umuryango we bakiri muri Ukraine, naho Uburusiya bwavuze ko ari we muntu wa mbere ushakishwa. Yavuze ko Uburusiya bugambiriyr gusenya Ukraine muri poritike no gufata umukuru w’iki gihugu.