Perezida wa Uruguay Luis Alberto Lacalle Pou yagaragaye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru aho avuga ko yaje gusangira Noheri n’abasirikare b’iki gihugu bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wabibumbye muri iki gihugu MONUSCO.
Amakuru yizeye atangazwa n’ubuyobozi bwa MONUSCO avuga ko Perezida Louis Alberto yaje kwifatanya n’ingabo z’igihugu cye mu minsi mikuru , aho ku ikubitiro asangira nabo mu gitarano cya Noheri cyateguwe na MONUSCO.
Ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Goma Perezida Louis Alberto yakiriwe na Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru CDP Romy Ekuka Lipopo wari kumwe n’umuyobozi w’Ubutumwa bw’amahoro bwa ONU muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo MONUSCO, Madame Bintou Keita.
Umuyobozi wa MONUSCO yabwiye itangazamakuru ko kuba Perezida wa Uruguay ari muri RD Congo atari igishya yakoze cyane ko ubusanzwe yagiye abikora kenshi aho iminsi mikuru akunze kuyisangira n’abasirikare b’igihugu cye baba baherereye mu bice by’isi bitandukanye.
Luis Alberto Lacalle Pou ageze muri Kongo Kinshasa nyuma y’iminsi mike ubutumwa bwa MONUSCO bwongerewe manda y’umwaka umwe n’Akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku Isi . Byitezwe ko ubu butumwa buzakomeza gufatanya n’igisirikare cya Congo (FARDC) mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.