Mu gihe habura amezi make ngo manda ya Joe Biden irangire, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahagarariye ishyaka ry’aba Républicain bashaka ko akorwaho iperereza akeguzwa.
Ni Itora ryabaye kuya 13 Ukuboza 2023, abagize inteko 221 bo mu ishyaka ry’aba-Républicain batoye ko Biden akorwaho iperereza, mu gihe 212 ba Démocrates babyanze, nk’uko byatangajwe na Reuters.
Ibi byose birava ku ruhare ishyaka ry’aba Républicain rikeka ko Biden yaba afite mu ishoramari umuhungu we, Hunter Biden, yakoreye mu mahanga arimo Ukraine n’u Bushinwa, kuva mu 2009 kugeza mu 2017. Hari ku butegetsi bwa Barack Obama.
Itora risobanura ko muri iyi myaka, Hunter yasezeranyije abakiliya be ko yabafasha kugera ku wari Visi Perezida ku butegetsi bwa Obama, akaba n’umubyeyi we Joe Biden.
Ibi Biden ntabyemera nk’ukuri aho yavuze ko abagize inteko b’aba-Républicain, ikibazo gihari ari ukutamushaka,aho yakomeje avuga ko aho gutuma imibereho y’abanyamerika iba myiza, bashishikajwe no kumwibasira bakoresheje ibinyoma.”
Hunter, umuhungu wa Biden nawe yavuze ko bashatse kumujyana mu muhezo bashaka kumukuramo amakuru y’ibijyanye n’ubukungu bwe, bashingiraho bemeza ko ari se ubifitemo uruhare , ariko yabatsembeye ko se atabirimo.
Urwiyenzo rwari ruri gushakwa kuri Biden bishobora gupfuba bitewe n’uko icyo kumuziza gitangiye kubura ibimenyetso n’ubwo hateganyijwe irindi tora rizabera mu mutwe wa Sena .
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com