Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19.
Ku buryo budasanzwe, ikiganiro cyabaye kirekire cyane. Cyamaze isaha n’iminota 15. Hiyongereyeho indi minota 15 yo gufata amafoto. Tugereranye n’izindi nama Papa Fransisiko yagiranye i Vatikani n’ababanjirije Biden ku butegetsi. Mu 2017, yamaranye iminota 30 na Perezida Donald Trump. Naho mu 2014, inama hagati ya Papa Fransisiko na Perezida Barrack Obama yamaze iminota 50. Muri rusange, abategetsi umushumba wa kiliziya gatulika yakiriye bamarana iminota 30.
Nk’uko ibiro bya Perezida Biden byabitangaje, “perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yashimiye Nyirubutungane Papa Fransisiko ko yitangiye kuvugira abakene bo ku isi, abugarijwe n’inzara, intambara, no kuberabezwa.” Yamushimiye ko “ari ku isonga mu bikorwa byo kurwanya imihindukire y’ibihe, no gukangurira isi ko buri wese akwiye gukingirwa icyorezo cya Covid 19, kandi ko kuzahura ubukungu bw’isi nyuma yacyo bigomba kungana ku bihugu byose.”
Naho Vatikani yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye “ku bibazo byo kubungabunga isi, impunzi n’abimukira, icyorezo cya Covid 19, no kurengera uburenganzira bwa muntu, birimo ubwo kwihitirimo idini ushatse.” Papa Fransisiko na Perezida Biden, wari kumwe na madame we Jill Biden, babanje kuganira bonyine mu muhezo. Nyuma, inama yabo yaguriwe ku bajyanama ba Perezida Biden, barimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga Antony Blinken, umujyanama mukuru mu by’umutekano Jake Sullivan, n’umuyobozi wungirije w’imilimo mu biro by’umukuru w’igihugu Jen O ‘Malley Dillon.
Reba video zica kuri Rwandatribune TV
Uwineza Adeline