Perezida William Ruto wa Kenya , yasubije Perezida Felix Tshisekedi uheruka gushinja Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo kuba zibereye mu busabane n’Umutwe wa M23.
Ubwo aheruka mu rugenzo rw’akazi mu gihugu cya Botswana muri Gicurasi 2023, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko “hari igisa no kubana hagati ya M23 n’Ingabo za EAC, ukuyemo i z’u Burundi gusa.”
Perezida Tshisekedi,yakomeje avuga ko ari ikibazo gikomeye ku bijyanye n’ubutumwa izi ngabo za EACRF zahawe ndetse ko bigiye gutuma Guverinoma ye ,yongera gutekereza bundi bushya ku ntego z’ubutumwa bwazo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ati “Ni ikibazo gikomeye ku bijyanye n’ubutumwa zahawe ku buryo bituma twongera kwibaza ngo ni izihe ntego z’ubu butumwa?”
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru mpuzamahanga France 24, Perezida William Ruto, yabajijwe ku magambo ya aheruka gutangazwa na Perezida Tshisekedi anenga ingabo z’Umuryango wa EAC gushyikirana na M23, byatumye atangira kwerekeza amaso kuri SADC ndetse ko niba byakwemeza ko zananiwe ku buryo zaba zigiye gucyurwa.”
Perezida Rutu , yasubije ko “ibi birego nta shingiro bifite, kuko mu gihe Ingabo za EACRF zimaze mu burasirazuba bwa DR Congo, zakoze ibyari byarananiranye mu myaka 30 ishize ,nyamara ngo nubwo zikora ibyo, nta gaciro zihabwa, kuko Ubutegetsi bwa DR Congo butazishimiye.”
Perezida Ruto ,yongeyeho ko batazatererana abaturage ba RD Congo, kuko ibibazo biri muri iki gihugu ari iby’Umuryango wa EAC.
Ati “Abaturage ba RDC bakwiye ibiruta ibyo bafite, bakwiriye umutekano, babayeho kuriya mu myaka 20, 30, ntabwo twakomeza kwima amaso ibirimo kubera muri RDC, niyo mpamvu akarere kafashe iki cyemezo kandi turimo no gukoresha ubushobozi bwacu.
Yakomeje agira ati: Ubwo ingabo twajyaga muri Congo mu Ugushyingo 2022, M23 yari muri kilometero zirindwi yerekeza mu mujyi wa i Goma. Bahagaritse intambara mu mezi atatu ashize, M23 ntabwo icyegereye Goma, ahubwo M23 yasubijwe inyuma.”
Yaciye Amarenga ko M23 ishobora kujyanwa Rumangabo
Perezida William Lutu wa Kenya, yakomeje avuga ko Abarwanyi ba M23, bashobora kujyanwa mu kigo cya Rumangabo aho kuba Sabyinyo mu gace kahoze ari ibirindiro bya kera by’uyu mutwe.
Perezida Ruto avuga ko muri iyi minsi , ko hari amahirwe ko M23 izabasha gushyirwa ahantu hamwe ndetse ko mu nama iheruka kubera i Bujumbura mu Burundi yahuje Abayobozi b’Ibihugu byo mu muryango wa EAC ,Guverinma ya DR Congo ubwayo yemeye ko muri Sabyinyo aho yifuzaga ko Abarwanyi ba M23 bakwerekeza nta buzima buhari .
Yongeyeho ko usibye ibivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, Guverinoma ya DR Congo , ishyigikiye uru rugendo, ngo kuko aribwo buryo bwonyine bushoboka mu gukemura ibibazo by’umutekano mucye muri RD Cogno”
Kugeza ubu ariko, Umutwe wa M23 nturemera ibyo kujyanwa Rumangabo, ahubwo ukavuga ko hagomba kubanza kubaho ibiganiro na Guverinoma ya DR Congo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com