Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye igitero cyagabwe k’umukozi wabo usanzwe ari Perezida wa CSAC ubwo yari I Paris mu Bufarasa, kuri uyu wa 01 Mata
Umuvugizi wa Leta ya Congo yabivuze ku munsi w’ejo ubwo yahamagariraga ubuyobozi bwa Leta y’ubufarasa ko bwafata iya mbere bugahana abakoze ibi bose.
Ibi kandi byagarutsweho n’urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri DRC aho rwamaganye ubu bugizi bwa nabi, buvanze n’agasuzuguro, ubugizi bwanabi bwanateguwe n’abiyita abarwanyi bakabukora mu buryo bw’itera bwoba, abantu bakunze kugaragara mu Bufarasa no mubihugu by’iburayi bw’iburengerazuba.
CSAC irasaba abategetsi b’Abafaransa, gufatira ibihano bikomeye abibasiye uyu munye Congo ubwo yari I Parisi.
Ubuyobozi bwa DRC bwasabye Ubufarasa kugerageza kurinda abayobozi b’igihugu cyabo baba bari mu Bufarasa, kugira ngo badakomeza guhohoterwa.
Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, we yavuze ko abayobozi ba DRC bazafatanya n’Ubufaransa kugira ngo ubutabera bwubahirizwe.
Yagize Ati: “Mperutse kuvugana na Christian Bosembe, perezida wa CSAC, mu menyesha ikibazo dufite dusezerana ko tugiye gufatanya kugira ngo inzego z’ubutabera zikore ibisabwa”.
Umuhoza Yves
We support peace process through talks between M23 and DRC and these 2 parties must try to resolve their differences since they are all congolese. If DRC is sturbon and refuses talks then it’s their Government to blame if M23 goes back to war and for sure the Government will loose badly.