Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ari muri Kenya ahagiye kubera ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro itarimo uwa M23.
Ni ibiganiro bibaye ku nshuro ya gatatu, byasubukuwe nyuma yuko bisabwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yabere i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize.
Ibi biganiro by’i Launda byitabiriwe na Perezida Felix Tshisekedi wa RDC na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, byanzuye ko Guverinoma ya Congo Kinshasa isubukura ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri Congo mu gihe iyo mu mahanga irambika intwaro hasi, igataha.
Perezida Evariste Ndayishimiye unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, wanitabiriye ibi biganiro by’i Luanda, yamaze kugera i Nairobi muri Kenya ahagiye gusubukurirwa ibiganiro byatumiwemo imitwe 15.
Evariste Ndayishimiye wageze i Nairobi kuri iki Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022, yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, William Ruto.
Mu cyumweru gishize kandi, abahagarariye imitwe 14 ikorera mu Ntara ya Ituri muri RDC, bereckeje i Nairobi muri Kenya ahategerejwe ibiganiro by’imishyikirano n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM