N’ubwo ibihugu by’uburengerazuba byamaganye ibyavuye mu matora mu Burusiya, mu burasirazuba no mu bihugu bimwe bya Africa abategetsi baho batangaje ibyishimo bagize ku ntsinzi ya Putin.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje kuri X ko “intsinzi ishashagirana” ya Putin isobanuye uburyo abaturage b’icyo gihugu bashyigikiye “ubutegetsi bwe bureba kure”.
Kapiteni Ibrahim Traoré wa Burkina Faso nawe yashimye intsinzi ya Putin avuga kandi ko yiteze ko imibanire y’igihugu cye n’Uburusiya izarushaho kuba myiza.
Colonel Assimi Goïta wa Mali nawe yashimiye Putin ku ntsinzi ye, amwifuriza kugera ku ntego ze, amwizeza ubucuti bwa Mali.
Ibiro bya Perezida wa Niger byasohoye itangazo risinyweho na General Abdourahamane Tchiani nawe uherutse gufata ubutegetsi kuri ‘coup d’état’, avuga ko yishimira “intsinzi ishashagirana” ya Putin.
Gen Tchiani yaboneyeho gusaba Putin ubwe n’Uburusiya gufasha Mali “mu rugamba iriho rwo kwisubiza ubusugire bwayo”.
Ibindi bihugu nk’Ubuhinde, Iran, Syria na Korea ya Ruguru nabyo byashimiye kumugaragaro Putin ku ntsinzi ye.
Birashoboka ko hari ibindi bihugu byakoze nk’ibi mu buryo butashyizwe ahabona.
Gusa kugeza ubu umubare utari muto w’ibihugu bya Africa, usa n’uwifashe mu gushimira kumugaragaro intsinzi ya Putin nk’uko BBC ibitangaza.