Perezida w’Uburundi , Evariste Ndayishimiye yemeje ko azitabira inama y’abakuru b’ibihugu na zareta z’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika n’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi izatangira ku wa 17 igeze kuwa18 Gashyantare ikazabera i Buruseri mu murwa mukuru w’Ububirigi.
Kuva Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yajya k’ubutegetsi ni ubwambere azaba yitabiriye inama zikomeye zibereye ku mugabane w’i Buraya. Ni nabwo bwa mbere Uburundi buzaba buhagarariwe n’umukuru w’igihugu mu nama zo ku mugabane w’i Burayi, kuva muri Gicurasi 2014: Uheruka kuri uyu mugabane ni nyakwigendera perezida Petero Nkurunziza mugihugu cy’Ubufaransa.
Amakuru yizewe dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburundi, byemeje ko Prezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye muri iyo nama azaherekezwa n’abantu bagera kuri 25 barimwo abategetsi bo mu bubanyi n’aamahanga hamwe n’abo mubiro by’umukuru w’igihugu nyirizina.
Umwuka mwiza usa n’utangiye kugaruka hagati y’ibihugu by’iburayi n’igihugu cy’u Burundi dore ko muminsi yashize , uyu muryango uherutse gukuraho ibihano byari byarafatiwe u Burundi , bemeza ko hari intambwe imaze guterwa n’iki gihugu.
Gusa bamwe mubaharanira uburenganzira bwa muntu bo si ko babibona kuko mu ibaruwa banditse mucyumweru gishize igashyirwa ho umukono n’amashyirahamwe yigenga 17 harimo n’imiryango ikorera mubuhungiro, bemeje ko bababajwe n’iki cyemezo cyo gukuriraho u Burundi ibihano ngo kuko uburenganzira bwa muntu bugihonyorwa,bityo rero ngo kongera kubakomeza amaboko bikaba bishobora kubyara ikindi kibazo kibi nka mbere.
Imigenderanire y’Uburundi n’iy’ibihugu by’i Burayi cyane cyane Ububirigi wangiritse bikabije muri 2015: Uburundi bwashinje kenshi ububirigi kwivanga mu bibazo byabo no kuba bwarafashije mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza no gushigikira “abahatswe” kubuhirika.
Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi waje gufatira ibihano Uburundi washinje kenshi guhonyora uburenganzira bwa muntu, hanyuma u Burundi nabwo butegura imyigagaragambyo yamagana umwanzuro w’ibibihugu cyane cyane ,uBurundi bwiyamaga abategetsi b’Ububirigi.
Hagati aho, abo mu biro bya Prezida Ndayishimiye babajijwe niba hari amakuru avuga ko Prezida w’Uburundi i Buruseri yaba azahahurira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, gusa bavuze ko ntacyo babiziho.
Gusa umukozi wo mubiro bikuru by’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yatangaje ko Prezida Paul Kagame nawe azitabira inama y’Ubumwe bw’i Buraya n’Ubumwe bw’ Afurika.
Abo bategetsi babiri nibaramuka bahuriye mu nama yo muri iki cyumwe i Buruseri, bizaba ari ubwa mbere Prezida w’u Rwanda Paul Kagame ahuye na mugenzi we Prezida w’Uburundi imbona nkubone kuva icyuka kibi cyazamuka hagati y’ibyo bihugu nyuma y’uko kudeta yo muri 2015 iburijwemo.
Uburundi mu byo buhora u Rwanda, harimwo ko bagerekwaho “Uruhare” mu guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Nkurunziza muri 2015 no gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi ,U Rwanda narwo kenshi rwagaragaye rwiyama uburundi,kubera ko bwahaye icumbi abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.imigenderanire y’ibibihugu nayo rero igeze kure nkuko biherutse kuvugwa na perezida w’u Rwanda mucyumweru gushize
UMUHOZA Yves