Perezida w’urukiko mpuzamamahanga ICC Piotr Hofmanski nyuma y’uko aganiriye na Perezida w’Afurika yunze ubumwe Macky Sall akaba na Perezida wa Senegale, uyu mucamanza yakomereje kuri Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, kugira ngo akomeze asobanurira aba bayobozi imikorere y’uru rukiko.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Affrik .com ngo aba bayobozi bombi baganiriye ku ntego rusange y’uru rukiko, ndetse uyu muyoboziwa ICC asobanurirwa ko umuryango w’afurika yunze ushyize imbere ubutabera .
Uyu muyobozi w’urukiko yasabye aba bayobozi ko bakwifatanya n’intego y’urukiko mpuzamahanga ICC mu guca burundu umuco wo kudahana
Urukiko mpuzamahanga mpana byaha rugizwe ahanini n’ibihugu by’Afurika dore ko uyu mugabane uhagarariwe n’ibihugu 33 byose. Nti rwahwemye kandi kunengwa ko rukurikirana Abanyafurika gusa mugihe abo mubihugu bikize n’iby’iburengerazuba bo badakurikiranwa n’uru rukiko kandi ari ngombwa.
Uru rukiko rukomeje gushinjwa kubogama no kudakora ibyo rwakabaye rukora, ahubwo rugashyira imbere guhoza ijisho ku bayobozi b’Afurika nk’aho aribo rwashyiriwe ho gusa.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune muduha inkuru ngufi mugakabya. Uzi ko wagira ngo ni inkuru z’abana!
Nk’iyi nkuru ivuga kuri ICC yagombye kugaragaza byimbitse n’ingero z’ibyo Abayobozi ba Africa barunenga, bityo n’umusomyi akumva ishingiro ryabyo.
Mujye mucukumbura inkuru rwose muyive imuzi n’imuzingo turyoherwe twinanirwe.
Ikundi mujye mumenya ko ibi biba ari amateka yiyandutse.
Ubwo se uzakenera ayo mateka agacumbura azasoma izo nteruro ebyiri maze yumve ko asomye ibifite ireme?
Mwisubireho mu byo muduha rwose!
Murakoze