Mu gihe perezida Kagame Paul yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’umushyikirano ku nshuro ya 17 yagaragaje ko igihugu gihagaze neza mu mpande zose haba mu mutekano, ubukungu, imiyoborere myiza no mu imibereho myiza y’abaturage .
Aha ni naho yahise akomoza kuwo yifuza wazamusimbura aho yagize ati:”Nifuza ko uyu mwanya mwampaye ubutaha mwazawuha umugore.”
Perezida Kagame yasabye abagabo ko batamwumva nabi kuko nabo bashobora kuba bifuza umwanya wo kuyobora u Rwanda.
Ibi Nyakubahwa Perezida Kagame Paul abivuze nyuma y’uko mu mwaka wa 2017 abanyarwanda baherutse kumutora biturutse ku ubusabe bari babanje kugeza mu nteko inshinga mategeko bayisaba guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga yabuzaga umukuru w’igihugu kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Nyakubahwa perezida Kagame Paul atangaje ibi mu gihe u Rwanda rugaragara ku ruhando mpuzamahanga nk ‘igihugu gifite umuyobozi w’ikitegererezo mu guteza imbere politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo cyane ko n’itegekonshinga rya repubulika y’u Rwanda rigenera nibura 30% y’imyanya y’igitsina gore mu buyobozi bw’igihugu mu nzego zose zitorerwa.
HABUMUGISHA Vincent