Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakiriye indahiro z’abayobozi bashya batangiye imirimo yabo, ni indahiro zabaye kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023.
Bamwe mu bayobozi batandukanye umukuru w’igihugu Paul Kagame y’abashije kwakira indahiro zabo harimo ; Jean-Bosco Kazungu, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Isabelle Kalihangabo, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Xavier Ndahayo, Umucamanza m’Urukiko rw’Ubujurire, Angeline Rutazana, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Jean-Pierre Habarurema, Perezida w’Urukiko Rukuru na ConsoléeKamarampaka, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB.
Umukuru w’igihugu amaze kwakira indahiro zabo yabashimiye indahiro bamaze gutanga ababwira ko ibyangombwa ari ibikubiye muri izo ndahiro nk’inshingano zibibutsa akazi karemereye baba bafitiye igihugu.
Perezida Kagame avuga ko amateka y’igihugu agaragaza uburyo ubutabera bwabuze bikagira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda. ati “Amateka yacu turayazi, ibyagiye bibura bijyanye n’ubutabera bikagira ingaruka kuri Politike y’Igihugu no ku buzima bw’Abanyarwanda ibyo ndibwira ko tubizi ku buryo buhagije kuburyo bikwiye kuba byaravuyemo ibyo twize byinshi byatuma dukorera igihugu cyacu neza n’Abanyarwanda bakagira ubuzima bakwiye”.
Akomeza avuga ko igihugu kitatungana mu gihe kidatanga ubutabera ku munyarwanda uwo ari we wese.
Umukuru w’Igihugu avuga ko inzego zose zikwiye kwibuka ko nta we uri hejuru y’amategeko. Ati:” Abari mu nzego zitandukanye zo gutanga Ubutabera batwibutsa ko ntawe uri hejuru y’amategeko ndetse ko nabo ubwabo batari hejuru yayo mu buryo bwo gutanga ubutabera buri wese muri izi nzego zose akwiye kukibuka”.
Perezida w’uRwanda Paul Kagame akomeza avuga ko iyo ufite ubushobozi bwo guca urubanza, gukurikirana ibyaha, kubigenzura uko bikwiye, ugomba kuba uwa mbere ubyubahiriza kuko utajya guca urubanza cyangwa ibindi bigendana muri ubwo buryo, ngo ubanze kuzanamo amarangamutima. Ati:”Iyo ari wowe ugenzura uko ubutabera butangwa ugomba kuba uwa mbere ubyubahiriza. Ntabwo wajya guca urubanza cyangwa n’ibindi bigendana ngo ubanze kureba inyungu zawe, inshuti n’umuryango wawe ngo abe ariho uhera”.
Perezida Kagame avuga ko buri wese ari inshuti y’undi bityo ko abantu bose baringanira imbere y’amategeko cyangwase mu kugezwaho Ubutabera.
Yabasabye gutanga urugero na bo ubwabo ntibajye hejuru y’amategeko cyangwa ngo bashyire imbere inyungu zabo bwite kuko bigira ingaruka mbi ku Gihugu cyose muri rusange.
Schadrack NIYIBIGIRA