Volodymr Zelnskyy Perezida wa Ukraine, arashinja umukuru w’igihugu cy’u Burusiya, Vladimir Putin kugira uruhare mu rupfu rwa Yevgeny Prigozhin wari Umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro ba Wagner.
Ibijyanye n’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin waguye mu mpanuka y’indege muri Kanama mu 2023, Perezida Zelensky yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Fareed Zakaria ku wa Gatanu tariki 8 Nzeri.
Ku wa 23 Kanama nibwo hamenyekanye amakuru ko indege yari irimo Prigozhin n’abandi bantu 10 yakoze impanuka, gusa inkuru y’uko uyu mugabo yaba yapfuye yari igishidikanywaho, kugeza ku wa 24 Kanama ubwo Perezida Putin yabyemezaga ndetse akihanganisha umuryango we.
Muri iki kiganiro Perezida Zelensky yagiranye n’uyu munyamakuru yumvikanye ashinja Putin kuba ariwe uri inyuma y’uru rupfu nubwo nta bimenyetso bifatika yatanze bishimangira ibyo avuga.
Yakomeje avuga ko urupfu rwa Prigozhin rugaragaza ibiba ku muntu ugerageje kumvikana na Perezida Putin.
Perezida Zelensky ashingiye kuri ibi Yavuze ko atiteze kuzigera yumvikana na mugenzi we w’u Burusiya.
Nubwo kugeza ubu ntacyo iperereza riratangaza ko rupfu rwa Prigozhin, hari abarushyira kuri Perezida Putin bashingiye ahanini ku bibazo yagiranye n’uyu mugabo mbere y’uko apfa, bishingiye ku kwigumura umutwe wa Wagner wagaragaje ku butegetsi bw’u Burusiya.
Ubwo Wagner yasatiraga Moscow, Perezida Putin kuri televiziyo y’igihugu yivugiye ko ibiri gukorwa na Prigozhin ari nk’ubugambanyi ndetse no kumutera icyuma mu mugongo.
Ubwo Perezida Putin yatangazaga urupfu rw’uyu mugabo yavuze ko yari umuntu ufite impano ikomeye mu bucuruzi, gusa yemeza ko “yakoze amakosa akomeye” nubwo ateruye ngo avuge ayo ariyo.
Yakomeje avuga ko hari byinshi azibukira kuri uyu mugabo birimo n’uburyo yarwanyije aba-nazi muri Ukraine, ashimangira ko inzego z’iperereza zatangiye gukusanya amakuru hagamijwe kumenya icyamuhitanye.
UMUTESI Jessica