Perezida Tshisekedi yatangaje ko ingabo za Uganda ziherereye muburasirazuba bw’igihugu cye zigomba kugira igihe ntarengwa zizahamara.
Ibi abitangaje nyuma y’ibyumweru bibiri ingabo za Uganda zifatanije n’ingabo za Congo,murwego rwo kurwanya inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces). Umutwe washingiwe mu gihugu cya Uganda nyuma bakaza gutura mu majyaruguru ya Congo.
Nyuma y ‘ibitero byagabwe mu gihugu cya Uganda by’umwihariko mu murwa mukuru Kampala, ibi byabaye intandaro yo kujya mu gihugu cya Congo ku ngabo z’iki gihugu,ngo bakurikiranye izi nyeshyamba.
Gusa muri Congo impungenge ni zose kuko ubwo ingabo z’iki gihugu zaherukaga muri Congo zasize zikoze amarorerwa,ibi bigatuma kwizerwa bitapfa gushoboka byoroshye.
Kubera iyo mpamvu, Perezida wa Congo Felix Tshisekedi mu ijambo rye yabwiye abaturage b’igihugu cye ati”Nzakora uko nshoboye,ingabo za Uganda mu gihugu cyacu zihamare igihe gikenewe,ubundi basubire iwabo”.
Ku ruhande rwa Uganda nabo bemeza ko bazaguma muri Congo igihe gikenewe kugeza ubwo bazashyira iherezo ku mutwe waADF. Amagana y ‘ingabo zirwanira kubutaka,ibitwaro biremereye hamwe n’ibimodoka by’intambara nibyo igisirikari cya Uganda cyinjiranye kubutaka bwa Congo, mu gice cy’uburengerazuba bwayo ahakaba mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Major General Kayanja Muhanga umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda ziri kurugamba,yavuze ko bazajya bakora isuzuma nyuma y’amezi abiri kugira ngo babe aho bageze baca intege uyu mutwe wa ADF.
Uganda ishinja uyu mutwe usanzwe ukorana na Islamic S tate,kugaba urukurikirane rw’ibitero by’ibisasu mu mrwa mukuru Kampala , mu byumweru bishize, mur’ibyo bitero harimo n’ibisasu byiturikirijweho n’abiyahuzi bigahitana abantu bane , abandi bagakomereka.
Uyu mutwe wa ADF ubundi ukomoka muri Uganda, umaze imyaka irenga 20 ukorera muburasirazuba bwa Congo.
Umuhoza Yves
Kabaye