Mu kiganiro n’umunyamakuru Charles Onyango Obbo wa The East African Perezida Paul Kagame yatangajeko ubushotoranyi bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bumaze kurenga urugero,ndetse anatangaza hari ibyo umuntu atakwihanganira.
Umukuru w’igihugu yatangaje ko ibyo DRC yakoze nyuma yo kwifatanya n’umwanzi w’u Rwanda FDLR izana indege z’intambara mu gihugu byari ugukoraza urutoki mu jisho ry’u Rwanda, kuko usibye no Ubushotoranyi bwa DRC bumaze kurenga urugero ubundi ni agasuzuguro gakabije
Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko u Rwanda ruha agaciro ubusugire bwarwo kandi ko ruzakora ibishoboka byose kugira ngo budahungabana. Ibyo yabivuze kandi yemeza ko rwubaha ubusugire bw’ibihugu by’abaturanyi aho biva bikagera.
Icyakora Leta y’U Rwanda imaze iminsi ishinjwa gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo FARDC , ni mugihe kandi narwo rushinja icyo gihugu gukorana no gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uwo mutwe kandi wakunze guteza umutekano muke haba muri Congo no mu Rwanda. Raporo y’Itsinda ry’Impuguke za Loni iheruka kugaragaza ko FDLR imaze iminsi ifatanya n’Ingabo za RDC (FARDC) mu mirwano n’Umutwe wa M23, bagatera n’ibisasu mu Rwanda.
Umwaka ushize wa 2022, FARDC ku bufatanye na FDLR barashe mu Rwanda inshuro eshatu ibisasu bitandukanye, bakomeretsa abaturage banangiza imitungo yabo.
Perezida Kagame yagize ati “FDLR yarashe ku Rwanda yifashishije ibisasu bya BM-21 kandi nta handi bari kubikura atari kuri Guverinoma ya RDC.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Leta ya congo ikomeje gutunga urutoki u Rwanda.Ati “Twubaha ubusugire bwa Congo ariko natwe dufite ubusugire bw’igihugu cyacu tugombakurinda. Ntawe tubisabira uburenganzira ngo tubikore.” Ibi yabivuze ashaka kuvuga ku ndege y’intambara ya DRC yarasiwe mu Rwanda ubwo yageragezaga kuvogera ikirere cy’u Rwanda kunshuro ya 3, bityo yemeza ko byari ukwirwanaho.
Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku birego bimaze iminsi bishinjwa u Rwanda byo gufasha M23, iwuha intwaro wifashisha mu gutsinsura ingabo za leta ya congo, Kugeza ubu uyu mutwe umaze kwigarurira uduce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru ndetse,ugeze mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Goma.
Perezida kagame yavuze ko ibirego byo gufasha M23 nta shingiro bifite kuko intwaro umutwe waM23 umaze kwambura ingabo za Leta (FARDC) zihagije kuba zaba fasha.Ati “M23 yafashe intwaro zihagije izambuye ingabo za Leta ya DRC, Bayisigiye imbunda nyinshi cyane zirenze n’izo uwo ari wese yabasha kuyiha.”
Bityo ahakana ibibirego u Rwanda ruba rushinjwa na DRC. Ni kenshi iki gihugu cyakunze gushinja u Rwanda gufasha M23 nyamara n’izi nyeshyamba ubwazo zemeje ko ntaho zuriye n’ubufasha zishinjwa kwakira.