Umuryango uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) watangaje ko urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza rwabaye impamvu ikomeye yo kwibaza uzabazwa ihonyanga ry’uburenganzira bwa muntu mu gihe gishize.
HRW ivuga ko ku butegetsi bwa Bwana Nkurunziza inzego z’umutekano n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi “bishe, bakoreye iyicarubozo, banyuruje, bakubise, bateye ubwoba bakanaburabuza abaturage, hibanzwe ku bafatwa nk’abarwanya guverinoma”.
Leta y’u Burundi kenshi yagiye ihakana yivuye inyuma ibikorwa byayivuzweho byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu itangazo ryasohowe na HRW, Lewis Mudge uyikuriye muri Afurika yo hagati avuga ko mu by’uburenganzira bwa muntu “umurage wa Pierre Nkurunziza uzaba uw’ihohotera ry’ubugome”.
Agira ati: “Guverinoma ye yakandagiye itangazamakuru ryigenga n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu, yanga kugira icyo ibazwa n’amahanga, ifungirana u Burundi ukwa bwonyine imbere y’isi”.
HRW isaba ubutegetsi mu Burundi impinduka mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gufungura urubuga rwa politiki.
HRW ivuga ko ibyabaye mu 2015 byakurikiwe n’ubwicanyi, ubuhunzi no guhonyora bikomeye uburenganzira bwa muntu byibasiye abatari bashyigikiye kongera kwitoza kwa Bwana Nkurunziza.
Ivuga ko ibikorwa nk’ibi byanagaragaye mbere y’amatora no mu gihe cyayo mu kwezi gushize kwa gatanu, bikorerwa abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi – ibyo leta y’u Burundi yahakanye.
Bwana Nkurunziza wari uteganyijwe kuba “indongozi y’ikirenga mu gukunda igihugu” kuva mu kwezi kwa munani, yatabarutse ku myaka 55 azize guhagarara k’umutima nk’uko byatangajwe na guverinoma.
Nyuma y’urupfu rwe, abategetsi bamwe b’ibihugu bya Afurika batangaje ubutumwa buvuga ko yakoze ibikorwa byiza ku gihugu cye aharanira amahoro, demokarasi n’amajyambere.
Uko azibukwa ‘biterwa na buri wese ku giti cye’
Pierre Claver Mbonimpa, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uvuga ko azi neza Bwana Nkurunziza kuko bakomoka muri komine imwe kandi amuzi kuva ari muto, yabwiye kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga gikorera muri icyo gihugu ko Bwana Nkurunziza abaye umukuru w’igihugu yagiye ahinduka buhoro buhoro.
Bwana Mbonimpa, ubu wahunze igihugu, agira ati: “…nyuma ntitwashoboye guhuza ku bintu bimwe bimwe kuko naharanira agateka ka zina muntu”.
Bwana Mbonimpa w’imyaka 71, avuga ko uko Nkurunziza azakomeza kwibukwa “biterwa na buri wese ku giti cyiwe”.
Ati: “Nkanjye, ni ukuri imyaka itanu ya mbere ntawari kubura kumutera amashurwe (indabo) nubwo hacagamwo bimwe bimwe bikaboneka nabi icyo gihe yari agihanurwa.
“Hariho byiza byakozwe; nk’abana kuvurwa ku buntu, abakenyezi kwibaruka ku buntu ariko iyo ukora ibintu byiza ugakora ikibi kimwe gihanitse, ibyiza byose wakoze bimera nk’ibizimanganye”.
Ubucamanza ku byabaye 2015?
Iperereza ry’itsinda rya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu y’umuryango w’abibumbye (UN) ku Burundi ryanzuye ko “hari impamvu zifatika ko hari ibyaha byakorewe inyokomuntu kandi bikomeje gukorwa mu Burundi kuva mu kwa kane mu 2015”.
Leta y’u Burundi yagiye yamagana ibyatangajwe n’iri tsinda, ivuga ko birimo ibinyoma kandi bifite impamvu za politiki zibyihishe inyuma.
Mu 2017, abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) bemeje ko hakorwa iperereza ku byaha byakorewe mu Burundi kuva mu 2015.
Nyuma gato, leta y’u Burundi yahise yivana muri uru rukiko, rwo rwatangaje ko ibyo ntacyo bihindura ku mwanzuro ku iperereza ry’ibyaha byakozwe icyo gihugu kikiri mu byemera urwo rukiko.
HRW ivuga ko iryo perereza riri gukorwa ritanga icyizere ko abagize uruhare mu bikorwa bibi ku nyokomuntu mu Burundi mu myaka ya vuba bashobora kugezwa imbere y’ubucamanza.
Muri iryo tangazo, Bwana Mudge agira ati: “Urupfu rwa Pierre Nkurunziza rwibukije abakozweho n’ibyaha byakozwe ku butegetsi bwe ko bashaka byihutirwa kumenya ukuri n’ababigizemo uruhare”.
Yongeraho ati: “Igihe cyose ibyabaye nta wuzabibazwa, uwo murage ubabaje uzakomeza kugaruka u Burundi mu myaka myinshi iri imbere”.
Ubwanditsi