Amakuru yizewe aturuka mu gihugu cya Uganda ni uko police yicyo gihugu ishobora kuba yari yibagiwe cyangwa yaribeshyeibe ndetse yakoze ikosa rikomeye ikibagirwa ko abambari ba RNC bemerewe na guverinoma ya Uganda gukorera Inama n’ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije guhungabanya umutekano w’uRwanda k’ubutaka bwa Uganda.
Ibi bikaba byarabaye kuwa 28 nzeri 2020 ubwo police y’iki gihugu mu karere ka Mubende yahagaritse ndetse igafunga abayoboke ba RNC igice cya Kayumba bagera ku munani ubwo bari mu nama igamije ubukangurambaga mu kigo cy’amashuri abanza cya Kalungi kibarizwa mu gace ka Lubali.
Ngo nyuma yaho aba bambari ba Kayumba Nyamwasa bafatiwe n’igipolice maze bagafungwa , urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda CMI ku mabwiriza ya Perezida museveni bahise batangira gahunda yo gutegeka igiporisi ku bafungura vuba na bwangu.
Abari bafunzwe ni abambari ba RNC igice cya Kayumba aribo Nzeyimana Athanase, Bakunzi Bernald, Kasimu,Mugema Fred, Ngendahimana James, Nzeyimana eric, Byaruhanga Robert na Gahungahirwe Vianney.
Police kandi ngo ishingiye ku makuru yakuye mu mashini za mudasobwa zo mu bwoko bwa laptop, telephone zigendanwa zafatanywe aba bayoboke ba RNC Ndetse no k’ubuhamya bitangiye ubwabo, ngo byatumye ihita ibata muri yombi nyuma yo gusanga bari mu bikorwa ubusanzwe bitubahirije amategeko agenga igihugu cya Uganda.
Abari bayoboye iki gikundi ni uwitwa Kasimu na Nzeyimana aho bari mu gikorwa cyo gukangurira bagenzi babo kwifatanya n’umutwe wa RNC . Nzeyimana na Kasimu bakaba bari basanzwe baba mu nkambi ya Nakivale ariko ngo baza guhabwa amabwiriza na muramu wa Kayumba Nyamwasa Frank Ntwari yo gukoresha uko bashoboye bagakora ubukangurambaga bugamije gushakira RNC abarwanyi.
Ngo mu gihe CMI ikuriwe na bg Gen Abel Kandiho imenyeye amakuru y’uko bamwe mu bambari ba RNC bari bari m’ubukangurambaga bwo gushakisha abarwanyi batawe muri yombi na police , batarangije akazi bari bashinzwe yahise yihutira ku menyesha police ko igomba kureka CIM ikabyikurikiranira ubwayo dosiye yabo bantu ikayibashikiriza maze nyuma bahita barekurwa ku mabwiriza ya bg Gen Abel Kandiho ukuriye ishami rishinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda CMI ku mabwiriza ya Perezida MuseveniI. Ubusanzwe zimwe mu nshingano za Polisi ni ugukurikirana abantu b’inkozi z’ibibi baba mu dutsiko tutizewe mu Gihugu cya Uganda, ariko police yari.
yafashe aba bagabo yaje gusanga yari yibeshye, kuko RNC yo yemerewe gukorera ibikorwa byayo bigamije guhungabanya umutekano w’uRwanda k’ubutaka bwa Uganda.
Ibi bikaba bikomeje gushimangira imikoranire ya hafi hagati y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda CMI n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ya Kayumba muri gahunda yo guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Mu nkuru twari twabagejejeho ubushize yagiraga iti:”…………….’ Aho byagaragaye ko abambari ba RNC muri Uganda bakomeje gukora ubukanguramba bwo gukangurira urubyiruko ruba muri iyo Nkambi bagamije kwinjiza abarwanyi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.
Hategekimana Claude.