Polisi y’Igihugu cya Uganda, yataye muri yombi Abarundi bagera kuri 24 ibashinja kwinjira ku butaka bwa Uganda mu buryo budakurikije amategeko.
ACP Nabakka S.Claire umuvugizi wungirije w’igipolisi cya Uganda, yabwiye itangazamakuru ko aba Barundi, batawe muri yombi kuwa 29 Ukuboza 2022, nyuma yo kubafatira k’Ubutaka bwa Uganda bahanjiye m’uburyo butubahirije amategeko.”
Yakomeje avuga ko aba Barundi, babanje guca muri Tanzania bavuye mu Burundi aho bambukiye ku mupaka wa Mutukula uhuza Tanzaniya na Uganda ariko baza gufatirwa mu Karere ka Mpigi bataragegera mu gace ka Wakiso na Kampala aho bashakaga kwerekeza.
Yagize ati:”Amakuru aturuka mu iperereza twakoze tukiri no gukora n’uko Abarundi 24 babanje kuva iwabo mu Burundi bakanyura muri Tanzaniya kugirango binjire k’ubutaka bwa Uganda m’u uryo budakurikije amategeko batwawe na Bisi ya Kompanyi ya Platinum .
Ubwo bari mu birometero bitatu benda kugera ku mupaka wa Mutukula, bahise bava muri iyo Bisi bajya guca mu nzira y’ubusamo babifashijwe n’Umurundi uhamenyereye hamwe n’Umushoferi wari ubatwaye.
bakimara kwambuka umupaka, bahise basubira muri iyo bisi nk’ibintu bari baziranyeho n’umushoferi , yahabakuye bashaka kwerekeza mu gace ka Wakiso no muri Kampala ariko baza gufatirwa mu Karere ka Mpigi bataragerayo. Twasanze bose nta byangombwa bafite mu gihe abandi bari bafite za Pasiporo zarangije igihe.”
ACP Nabakka, yakomeje avuga ko impamvu zatanzwe n’aba Barundi ,ari ugushaka akazi aho bakora nk’Abaseriveri bo mutubari, kubyina ibimansuro , gukora Uburaya n’ibindi, bakaba bafungiye muri kasho ya Mpingi mu gihe iperereza riri kubakorwaho rikomeje .