Ku munsi w’ejo ku Gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Polisi ikorera mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, yerekanye abagore batatu bakekwaho ibyaha birimo gushungera umuntu, kumukora mu misatsi, kumuseka, ibyatumye uwabikorewe abona ko yabaye igishungero bikamukoza isoni mu bantu bari aho.
Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ubwo hari abashyitsi ba b’abanyamahanga bagiye mu iduka ritatangajwe izina, ariko ribarizwa mu Mujyi wa Kigali maze basangayo abo bagore batatu aho kubakira batangira kubavuga, babajije igituma babavuga umwe muri abo bagore akora umunyamahanga mu misatsi, ni uko bagira isoni n’ipfunwe maze nyuma bahita batanga ikirego kuri Polisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ari icyaha gihanwa.
Ati “Rimwe na rimwe abantu benshi ntibazi ko gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira bihanwa n’itegeko. Niba abashyitsi baje bakugana ni byiza ko murangwa n’umuco mukakira na yombi ababagana. Impamvu bishyizwe ku mugaragaro ni uko ari ubwa mbere twakiriye ikirego nk’icyo bigaragaza ko hari abantu bamwe basobanukiwe amategeko kurusha abandi, hakaba n’abandi batayazi”.
Icyaha bakekwaho cyo gukora igikorwa gikoza isoni undi muntu, gihanwa n’ingingo ya 135, y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ugikekwaho agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu itari munsi y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000) ariko itarenze ibihumbi magana atatu (300,000).
Ariko iyo cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifugo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko itarenze imyaka itatu n’ihazabu atari munsi y’amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) ariko itarenze miliyoni imwe (1,000,000Frw).
Ibyo bihano bishobora kandi no kwikuba kabiri, urugero nk’iyo uwagikoze yagifashijwemo n’abandi (umwe cyangwa barenze) cyangwa uwagikoze yakoresheje agahato cyangwa ibikangisho n’ibindi.
CP Kabera yongeraho ko iryo tegeko rireba abantu bose kandi aboneraho no gusaba abaturarwanda kurushaho kwihugura mu mategeko kugira ngo hatazagira ugongana n’itegeko yitwaza ko atarizi.
Uwineza Adeline