Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali SP Sylvestre Twajamahoro arasaba abantu bose cyane cyane abakora imirimo y’ubucuruzi kugenzura inoti bishyuwe bakihutira gutanga amakuru ku gihe, mugihe babonye cyangwa bakeka ko bishyuwe amafaranga y’amiganano.
Ibi SP Twajamahoro yabitangaje nyuma yo kwerekana umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wafatiwe mu karere ka Gasabo afite ibihumbi 100 by’ amafaranga y’u Rwanda y’amiganano yageragezaga kugenda akwirakwiza mu baturage.
SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu mugabo yafatiwe muri Centre ya Kibenga mu murenge wa Ndera ubwo yegeraga umukozi ukora akazi ko kubitsa, kubikura no koherereza amafaranga hifashishijwe telefone, akamusaba kohereza umuntu amafaranga ibihumbi bitandatu.
Ati: “Ubwo yari amaze kuyohereza, mu kumwishyura, uriya mugabo yamuhereje inoti esheshatu z’igihumbi, azitegereje asanga ari inyiganano ahita atanga amakuru.
Abapolisi bahageze mu kumusaka, basanga afite n’andi ibihumbi 94Frw y’amiganano agizwe n’inote z’igihumbi, bahita bamufata.”
Akimara gufatwa yavuze ko yarafite ibihumbi 100, yari yahawe n’undi muntu wo mu murenge wa Bumbogo atagaragariza imyirondoro n’impamvu yayamuhaye.
SP Twajamahoro yakomeje agira inama abaturage cyane cyane urubyiruko, gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bakirinda kwishora mu byaha kuko nta wundi musaruro bakuramo uretse kubifatirwamo bagakurikiranwa n’amategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com