Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021, Polisi y’igihugu cy’u Rwanda (RNP) na Polisi y’igihugu cya Congo (PNC) bashyize umukono ku masezerano yo guhuriza hamwe imbaraga mu bufatanye nyambukiranya mipaka mu bibazo bitandukanye byo kubahiriza amategeko.
Aya masezerano y’ubufatanye yashyiriweho umukono I kigali hagati y’umugenzuzi mukuru wa Polisiy’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza na mugenzi we wamusuye wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Dieudonne Amuli Bahigwa.
Aya masezerano y’ubwumvikane ategeka inzego z’ibipolisi byombi,guhuriza hamwe imbaraga mukurwanya ibyaha by’iterabwoba, iby’ubucuruzi bwa magendu, ibiyobyabwenge, gukwirakwiza amafaranga y’amiganano no gukwirakwiza intwaro zoroheje.
Si ibi gusa kuko bizabafasha kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, no kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga batibagiwe,n’inyandiko mpimbano.
Binyuze muri iyi nama ,uruhande rw’u Rwanda rwongeye gushimangira ko kuba u Rwanda rwariyemeje gukorana n’abapolisi ba Congo , ndetse n’izindi nzego za polisi zo mu karere, bashinze itsinda rishinzwe gukusanya amakuru, ku bikorwa by’iterabwoba mu karere, cyane cyane ibikorerwa mu burasirazuba bwa Congo,nkuko byavuzwe mu nama yabereye i Kinshasa.
UMUHOZA Yves