Abaturage bo kirwa cya Bugarura giherereye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, bashyikirijwe ubwato bubiri bahawe na Polisi y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi hatashywe ubwato bubiri bwahawe abaturage batuye ku kirwa cya Bugarura, kigizwe n’Imidugudu ibiri mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.
Ubu bwato bwombi bufite agaciro ka miliyoni 10.2 Frw, bakaba barabuhawe mu rwego rwo kwiteza imbere.
Abaturage bashimiye ubuyobozi bwiza bwabibutse, bukabaha ubwato bwo kubafasha kujya bahahirana n’abaturanyi babo dore ko Ubusanzwe byajyaga bibagora .
Umwe mubatuye kuri iki kirwa ‘Niyitegeka Alexis yagize ati “Turashimira Polisi kuko idukuye mu bwigunge. Ubu bwato bugiye kujya budufasha kwihutisha ubuhahirane n’abaturage bo hirya y’amazi n’abaturage bagize ikibazo cy’uburwayi cyangwa ababyeyi bagiye kubyara bagereyo byihuse kwa Muganga.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP. John Kabera, yavuze ko batanze ubwato kugira ngo abaturage bo ku kirwa cya Bugarura babashe kwikura mu bwigunge.
Yakomeje agira Ati “Ubwato buzafasha abaturage gushyikirana no guhahirana, butwara abantu 30, bufite ubwishingizi, bikazafasha abaturage bo ku kirwa cya Bugarura kwivana mu bwigunge.”
Kabera akomeza avuga ko ubwato abaturage bahawe buzabafasha gukorana na Polisi mu guhana hana amakuru no kurwanya ibyaha.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko guteza imbere abaturage ari kimwe mu biraje ishinga Leta y’u Rwanda.
Ati “Bibafasha kwiteza imbere. Ubuhahirane nabwo bwabagoraga ndetse hari n’ubwo abaturage barwaraga bakabura ubwato bubambutsa bikabahenda.”
Abaturage bo kuri iki kirwa bishimiye iki gikorwa kandi bashira Leta ikomeje kubazirikana.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM