Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, ryatabaye bwangu ubwo inyubako ikoreramo ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yibasirwaga n’inkongi, iyizimya umuriro utarakwira henshi.
Iyi nkongi yabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022, mu masaaha ya nyuma ya saa sita ku isaha ya saa munani zarengagaho gato.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryahagobotse rikazimya uyu muriro wafashe igice cyo hejuru kigizwe n’ibyumba bibiri.
Yagize ati “Urabizi ko iriya nzu ifite ibyumba byinshi ndetse ikorerwamo Abapolisi benshi, ikintu gikomeye rero ni uko inkongi itakwiriye mu bindi byumba, ibyagaragaweho umuriro byahise bizimwa, ikindi ntawakomerekeyemo.”
Yavuze ko inkuru nziza ari uko nta muntu wakomerekeyemo ndetse ko nta n’ibikoresho byinshi byangirikiyemo kuko kimwe mu bice byahiye, kitakoreragamo abantu.
Ubwo iyi nkongi yafataga iyi nyubako, bamwe bahise batangira kurira ayo kwarika bavuga ko hahiriyemo impushya zo gutwara ibinyabiziga dore ko ari aha byakunze gutangirwa.
CP John Bosco Kabera yamaze impungenge ku bakekaga ko hahiriyemo izo mpushya, avuga ko hari irindi shami rya Polisi y’u Rwanda risigaye rishinzwe ibi by’impushya n’ibizamini, rikorera mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.
Yanavuze kandi ko igice cyo kuri iyi nyubako yafashwe n’inkongi gisanzwe gikorerwamo ibizamini by’impushya z’agateganyo, kitigeze kigerwaho n’umuriro bityo ko nta mungenge zihari.
RWANDATRIBUNE.COM