Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yatangiriye igikorwa cyo kwiyamamariza mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze, ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage bari baturutse mu turere twa Musanze, Gakenke, Burera na Nyabihu.
Mu mbwiraruhame ye Paul Kagame yatangiye aburira abatifuriza ineza u Rwanda ko ntacyo bashobora kurutwara, yavuze ko imyaka 30 yakurikiye ubwigenge bw’u Rwanda “ubuzima bwabaye bubi.
Yavuze ko nyuma y’ibyo igihugu kimaze kugeraho mu myaka 30 ishize agishyize imbere “guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda kugira ngo bube bwiza nk’ubw’ahandi cyangwa buharenge”.
Kagame yavuze ko Politiki ya FPR ari “uguhindura amateka mabi” u Rwanda rwagize mu myaka yatambutse, ashimangira ko “FPR tuvuga ni ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura. FPR ni mwebwe, ni njyewe ndetse n’abandi”.
Yunzemo ko FPR mu magambo make ari ubudasa haba mu mateka y’igihugu ndetse n’ibigomba guhinduka.
Perezida wa Repubulika icyakora yabwiye abanya-Musanze ko ari bo bafite mu nshingano ibikwiye guhinduka, ariko bafashijwe na “Politiki nziza ya demokarasi, Ubumwe ndetse n’amajyambere”.
Yababwiye kandi ko kuri bo “nta cyiza nko kuba Umunyarwanda”, ku ruhande rwe avuga ko “nta cyiza nko kubabera umuyobozi, kubera ko kubabera umuyobozi biroroha”.
Umukuru w’Igihugu yashimye abaturage kuba bamworohereza akazi, ikindi bakihanganira ibibagoye kandi bakabyumva.
Yavuze ko atajyanwe i Musanze no kubasaba amajwi, usibye gushimira abaturage bijyanye no kuba inshingano arimo ari bo n’ubundi bazimushyizemo.
Kagame yavuze ko mu gihe abaturage baba bongeye kumutora nta mpaka zaba zirimo.
Ati: “Akazi kose mwanshinze mu myaka yashize nagerageje uko nshoboye ndagakora, muramfasha, ibitaragenze neza ubwo namwe mubifitemo uruhare nk’uko murufite mu byagenze neza. Rero ntabwo mwashimirwa ibyiza gusa njyewe ngo mparirwe ibitaragenze neza ngo abe arinjye ubyishyura”.
Perezida Kagame yabwiye ab’i Musanze ko “ibiri imbere byiza kurushaho na byo turabisangiye”.
Ubwo umukuru w’Igihugu yarimo avuga imigabo n’imigambi ye yavuze ko ibyirirwa bisakuriza u Rwanda (abakangisha kuruhungabanyiriza umutekano) ntacyo bizarutwara, umwe mu baturage ahita yumvikana mu ijwi rirenga ati: “Tuzabavuna”.
Perezida Kagame aseka cyane yasubije uyu muturage ati: “Ibyo ni wowe ubivuze, ariko nanjye tuzaba turi kumwe”.
Yashimangiye ko urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze nta cyarubaho kirenze icyarubayeho mu myaka 30 ishize, impamvu “abo batifuriza u Rwanda ineza bashatse bacisha make kuko si bo baturemye, si bo mana”.
Perezida Kagame yasabye abaturage b’i Musanze ko nyuma y’amatora bagomba gukomeza gukora kurushaho, kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.
Yunzemo ko we na FPR biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda batere imbere nta wusigaye inyuma.