Kuri Repubuka ya mbere yayobowe na Perezida Grégoire Kayibanda wagenderaga ku mahame ya giparimehutu, igice cy’imwe cy’Abanyarwanda cyarahejwe by’umvikanweho n’abayobozi bose bari k’ubutegetsi bwa MDR Parmehutu.
Kuri Repuburika ya kabiri ya Habyarimana Juvenal na MRND hongeweho guhezwa kw’abantu bamwe bishingiye ku moko n’uturere abantu bakomokamo.
Habyarimana Juvenal na MRND bashizeho politiki bise ” Iringaniza ry’amoko n’uturere”
Iyo politiki yahaga buri bwoko na buri Karere umubare ntarengwa w’abagomba kubona imyanya mu mashuri no mu kazi ka Leta n’abikorera, hakurikijwe umubare wabo mu baturage rusange.
MRND na Habyarimana barushijeho ku bikaza .Muri disikuru ye yo kuwa 1 Kanama 1973 no muri kongere ya MRND yo ku itariki ya 29 Kamena 1983 , Habyarimana Juvenal washinze ishyaka MRND yaravuze ati:
“Birumvikana ko kwemerera abajya mu mashuri yose bizashingira ku miterere y’urubumbambaga nyarwanda mu bijyanye n’ubwoko n’uturere twarwo”
Iyo politiki “y’iringaniza ry’amoko n’uturere” ya Habyarimana na MRND yabuzaga ababishoboye kujya mu mashuri ,mu ngabo, mu giporisi ,mu myanya bifuza kandi bakwiye . Yashiraga k’uruhande igice cy’imwe cy’Abanyarwanda bishingiye ku turere bakomokamo n’amoko yabo. Habaye k’ubaka akazu kagizwe n’abantu bari k’ubutegetsi hafi yabose bakomoka mu gace Habyarimana yakomokagamo.
Perefegitura ya Gisenyi yari ifite abaturage bangana na 9,7% by’abaturage bose b’uRwanda yahawe imyanya igera kuri 15,61% mu mashuri kuva mu 1978 kugera mu wa 1990. Perefegitura za Gisenyi, Kigali , na Ruhengeri zahawe 51 % y’ingengo y’imari yose yahawe za Perefegitura ugereranyije na 25% yahawe za Perefegitura za Gikongoro, Kibuye, Cyangugu na kibungo uko ari enye.
Mu bigo bya Leta , 50% by’imyanya y’ubuyobozi n’inzego nkuru z’Igihugu bavaga muri Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri.
Imyanya yo muri diporomasi , iyo mu miryango yo muri aka Karere n’imiryango mpuzamahanga yose yari yarikubiwe n’akazu ka Habyarimana.
Ní nabwo hatangiye ikiswe “Akazu k’Abashiru” (agatsiko k’abantu bari k’ubutegetsi hafi yabose , baturukaga mu karere Habyarimana akomokamo )
Imikorere yo guheza bamwe hakoreshejwe iringaniza ry’amoko n’uturere , byakuruye amacakubiri ashingiye k’umoko n’uturere.
Abambabari ba MRND mu rwego rwo kuyobya uburari ,bashigikiye iyi politiki y’ivangura , bavugako ari politiki nziza ngo igamije kurenganura abantu ,hasaranganywa ubukungu bw’igihugu ntawuryamiwe.
Bagize bati:”Ntimuyobewe ko poritiki y’iringaniza mu kazi no mu mashuri igamije gukosora akarengane kateje imbere bamwe ariko kakaryamira abandi.”
Iyi poritiki y’ivanguramoko n’uturere yazonze bikomeye Repuburika ya Kabiri ya Habyarimana Juvenal.
Yanenzwe cyane n’abataravugaga rumwe na Leta bari mw’ishirahamwe z’ingufu zigamije guhindura ibintu ryaje gutuma MRND ivaho mu 1994.
Hategekimana Claude