Hashize imyaka irenga 20 imitwe n’amashya akorera hanze atangije gahunda bise iyo ku rwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Benshi mu bagize aya mashyaka akaba ari abantu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa se ababakomokaho abazwi cyane akaba ari abagize umuryango Jambon ASBL ugizwe ahanini n’urubyiruko rukomoka ku basize bakoze amahano mu 1994.
Abandi ni abakunze kwitwa ” Abarakare , bahunze igihugu kubera ibyaha bitandukanye birimo kutuzuza inshingano zabo bagiye bakurikiranweho n’inkiko z’uRwanda.
Ibi byatumye bigira inama yo gushinga udushyaka duto duto twa baringa ,kugirango babashe kubona ubuhungiro mu bihugu byo hanze cyane cyane k’umugabane w’Uburayi n’Amerika aho bakunze inshuro nyinshi kugerageza kwihuza ariko bagatandukana batarenze umutaru kubera urwango bafitanye.
Ntiwatanga icyo udafite, Benshi mu bakunze gukurikirana politiki yaya mashyaka ntibatinze kuvuga ko ari Politiki y’ikinyoma ishingiye ku rwango gusa aho kugirango ibe Politiki yagira icyo igeza ku banyarwanda .
Jean D.Ntaganzwa wahoze akora muri LIPROSOL nyuma akaza guhunga igihugu mu mwaka wa 2004 ashinjwa icyaha cy’amacakubiri aho yaje kujya mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda agakunda no kumvikana apfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma yo kumara igihe ari muri iyi muzunga ya Opoziyo yigeze kugira icyo abivugaho.
Aha yagize ati:”Natekerezaga ko opozisiyo yatigisa urukuta, ariko naje gusanga ari ya Politiki y’amakofe ya “Vaho njyeho”. Politiki ishingiye ku rwango n’ikinyoma.
Mfite imyaka 43 nari naravuze ko nindamuka maze imyaka 7 mbona ntagihinduka muri politiki ya opozisiyo nzahita mbivamo. None Ngize imyaka 50 mbona koko ntagihindutse. Ndavuga nti Reka ndeke kwenderanya ntazamera nka cya kirondwe ,Reka imbaraga zanjye nzikoreshe mu bindi , kuko iyo ubonye umushinga urimo udashobora kugera ku ntego ubishoboye wawuvamo ukawuhagarika.”
Urwango abagize aya mashyaka bafitiye ubutegetsi bw’uRwanda ntibirangirira aha gusa kuko rwageze no hagati yabo, aho usanga bahora bahanganye bitewe ahanini n’ikinyoma kiba kihishe inyuma y’inyungu zabashinga aya mashyaka maze abatareba kure bakabakurikira buhumyi kandi bo baba bari mu kiswe business bagamije kwishakira indonke.
Urugero ni RNC aho benshi mu bayitangije bamaze gushwana abandi bakirukanwa nk’imbwebwe.
Ibi nibyo byagarutsweho na Kayumba Rugema mu byara wa Kayumba Nyamwasa nyuma yaho Benoît umuhoza wari uhagarariye RNC mu Bufaransa yirukanwe n’ubuyobozi bwa RNC umwaka ishize wa 2020 azira kwanga kohereza imisanzu muri Afurika y’Epfo.
Icyo gihe kurukuta rwe rwa Facebook , Rugema yagize ati:” Turambiwe kwitangira no gukorera RNC yirukana abayiruhiye nk’imbwebwe kubera inyungu z’abantu runaka bari mu buyobozi bwayo”.
Benoît umuhoza Wari umaze kwirukanwa nawe yagize ati:” Kayumba Nyamwasa yirukana abantu kuko baba bagize icyo bamubaza , ubwo ayoboye igihugu yakora iki?”
Yakomeje avuga ko RNC ari agatsiko k’abajura kadashobora kuyobora abantu ngo kuko nabo gahunda bategura yuzuyemo ikinyoma n’urwango bikabije.
Politiki y’ikinyoma n’urwango ikaba ariyo isenye RNC igatuma benshi bitandukanya nayo abandi bakirukanwa.”
Padiri Thomas Nahimana nawe ntiyatanzwe muri politiki y’uzuye urwango n’ikinyoma aho nawe akunze kumvikana apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikinyoma amazemo umwaka cyo kubika perezida w’u Rwanda.
Ibi byatumye Madame Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda bamugaya cyane bavugako politiki y’ikinyoma ntacyo yamufasha ko yagakwiye guhindura imyitwarire ye.
Gupfobya Jenoside ariko akaba abikora kubera urwango agirira Abatutsi biturutse ahanini kw’ipfunwe aterwa na murumuna we w’Interahamwe bakundaga kwita ” Kabombo “wamaze Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akaba akibarizwa muri FDLR ndetse benshi mu bagize umuryango wa Padiri Nahimana Thomas bakaba barahawe igihano cya burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi byatumye Padiri ahitamo politiki ishingiye k’urwango n’ikinyoma.
Mu kiganiro aherutse kugirira kuri imwe muri radiyo ibogamiye ku mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda, Jonathan Musonera umwe mu bashinze RNC nyuma akaza kuyivamo ubu akaba abarizwa mu ishyaka ishyakwe rya DR Theogene Rudasinga , nawe yagize ati:”Abantu bo muri opozisiyo bubakiye ku kinyoma n’urwango niyo mpamvu bananiwe gutera intambwe yo gushyira hamwe ahubwo bagahora mu nduru n’amakimbirane y’amoko.
Birababaje kubona abantu bacyubakisha urwango n’ikinyoma. Ntago muri iki gihe wavuga ko urwanya leta kandi wubakiye ku kinyoma , urwango n’ubusahuzi”
Aha yatanze urugero rwa Rwanda Bridje Builders bahimbye “Iteme ry’ibikinyeri ritwikiriyeho amashara, ngo n’Uruvu rutabasha kwambukiraho rutarohamye.”
Avuga ko ubu ririmo kugurumana , ndetse ko n’amashyaka yagerageje kurijyamo yacitsemo ibice none ngo naryo risenyutse ritamaze kabiri kubera kubakira ku kinyoma n’urwango ndetse ngo ubwo ryajyagaho hashingiwe kubitekerezo bya bamwe babivanyemo inyungu abandi bagashirwa ku ruhande aho ngo byagaragaye ko ryashinzwe ku nyungu z’agatsiko k’abantu bamwe aribo RNC ,Ishiharamwe Rengera bose.
Jonathan Musonera arangiza avuga ko kubera kubakira ku kinyoma n’urwango iyi opozisiyo isigaye kw’izina gusa ngo kuko kubakira ku kinyoma n’urwango ari ibintu bidashobora kuramba, n’ubwo bigaragara ko harimo abantu babijyamo badasobanukiwe, bibwira ko abantu bashaka gushira hamwe ariko batabanje kureba kure kandi nyamara ababa barashinze ibyo bintu baba bari mu nyungu zabo bwite.
Arangiza avuga ko muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze hakunze kugaragaramo ibinyoma byinshi n’urwango rukabije kuburyo nabayigiyemo benshi batazi neza aho ibaganisha cyangwa batazi ibiri inyuma yaryo.
Ati:” Ababashije kuba intwari babivuyemo ,abagihanyanyaza nibo basigaye muri iyo ntambara y’ibinyoma n’urwango.
Politiki y’ikinyoma kandi niyo ikomeje gutuma Paul Rusesabagina yiyambura ubunyarwanda, akavuga ko we ari Umubiligi cyangwa umunyamerika ko ntaho ahuriye n’ubunyarwanda kandi yari yarashinze umutwe urwanya Leta y’uRwanda .
Hategekimana Claude