Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu ihurizo rikomeye ryo kwishyira hamwe,si ubwa mbere bagerageje guhuza imbaraga bikananirana. Leta y’u Rwanda yo isanga ari nk’isenene zirwanira mu icupa
Mu itangazo risoza inama y’iminsi ibiri kuva kuya 23 na 24 gicurasi 2020 yahuje amashyaka 32 atandukanye n’amashyirahamwe ya Sosiyete sivile arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akorera hanze ryashizweho umukono n’abayobozi bayo ariyo:
RNC yari ihagarariwe n’umuhuzabikorwa wayo Jerome Nayigiziki ,PSI-imberakuri ihagarariwe na J.Baptiste Ryumugabe, AMAHORO PC ihagarariwe na Etienne Musozera ,FDU Inkingi ihagarariwe na Justin Bahunga,Ishema Party ihagarariwe na Nadine Claire Kasingye, DRP Party Abasangizi ihagarariwe na Gasana Anastase n’abandi bafatanyabikorwa babo bemeje ko bagomba kwishyira hamwe kugirango bahuze ingufu muri gahunda bamaranye igihe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ubwo bitakunze kubahira mugihe cyose babigerageje.
Abakurikiranira hafi imitere n’imikorere y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga bavuga ko ibi bitazabashobokera dore ko bagiye babigerageza kenshi ariko bigakomeza kubananira , bakemeza ko urwango bafitanye hagati ya bo ruruta cyane urwo bafitiye Leta y’u Rwanda.
Ibibazo n’amakimbirane amaze igihe hagati yabo ngo ntibirarangira kuko amwe mu mashyaka yitabiriye iyi nama nka RNC, AMAHORO PC n’ayandi akomeje gucikamo ibice ubwayo aho bitana bamwana bashinjanya kugambanirana,kunyereza umutungo no kurwanira ubuyobozi.
Ikindi cyakomeje kuranga ano mashyaka gituma akunda guhora ahanganye ndetse benshi bemeza ko bitapfa kubashobokera kuba babasha guhuza no koroherana ni politiki y’amacakubiri ishingiye ku moko ,uturere yakunze kubaranga , kwigwizaho imitungo ku bayashinze bayikuye mu misanzu baka abayoboke babo bababwira ko ari iyo gufasha ibikorwa by’ishyaka ryabo barangiza bakayishirira mu mifuko yabo bigatuma bahora mu ntambara zidashira ndetse benshi bakemeza ko bayashinga mu nyungu zabo bwite.
N’ubwo amwe mu mashyaka yahabonetse andi nayo arwanya leta y’u Rwanda nka FDLR,CNRD UBWIYUNGE,P5 n’andi..ntabwo yigeze yitabira iyi nama. Kutaboneka kw’amwe mu mashyaka bishingiye ku rwango n’amakimbirane akomeje kuyogoza abarwanya Leta y’u Rwanda.
Hashize imyaka 20 abarwanya Leta bananirwa kwihuriza hamwe.Ihuriro ryitwaga FCLR UBUMWE ryari rigizwe n’amashyaka nka:FDLR,CNR INTWARI na PS IMBERAKURI ryasenyutse nyuma y’amezi atanu gusa rimaze rishyinzwe.
P5 yari igizwe na;FDU INKINGI,PS Imberakuri ,Amahoro Pc RNC na PDP Imanzi,biza kurangira nayo isambutse; PDP Imanzi yivana muri iryo huriro ubu ryasigaye ari P3,kuko na Ingabire Umuhoza Victoire wahoze muri FDU Inkingi yavuyemo bwombe bwombe ashinga DALFA UMURINZI.
PS imberakuri igice cya Me.Ntaganda Bernard kivuga ko cyirukanye Ryumugabe bityo nta hantu agomba kubahagararira nk’umurwanshyaka wabo.
Uvuze iby’amahuriro ntiwabura kuvuga iyitwa MRCD UBUMWE yashinzwe na Paul Rusesabagina waje gusimburwa na Nyakwigendera Irategeka Wilson,kugeza ubu iyi mpuzamashyaka ntikiriho kuko nta n’ibikorwa byayo bikivugwa dore ko amwe mu mashyaka ayigize asa n’ayamaze gusenyuka uhereye kuri RRM ya Nsabimana Callixte Sankara.
Kuva Sankara yafatwa nta kindi gikorwa cyayo cyongeye kuvugwa, CNRD/FLN nayo ingabo zayo zishwe nka wa mugani w’ubushwiriri abandi ba ofisiye bakuru bazanwa mu Rwanda uwawushinze Irategeka Wilson aricwa.
Ukurikije ibyo bibazo byose twavuze Gilbert Mwenedata uri mu rugamba rwo guhuza abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda usanga ari bimwe bya so ukwanga ukuraga urugamba rwamunaniye kuko ibyananiye ba Rukokoma,Kayumba Nyamwasa na Leta ya Uganda ntiyabishobora kandi ari n’umwana muri Politiki.
Uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Madame Mushikibo Louise yavuze ko bene ariya mashyaka usanga akorera kuri interinete gusa nta kindi gikorwa yigiririra.Perezida Kagame we asanga iriya opozisiyo ari isenene zirwanira mu icupa.
HATEGEKIMANA Claude