Ni mu kiganiro cyamaze isaha imwe kuri Televeziyo ikomeye cyane hano mu Rwanda TV10,mu kiganiro cyitwa Zinduka hamwe n’umunyamakuru Osward Mutuyeyezu,Bwana Frank Habineza Perezida w’ishyaka DGPR(Democracy Green Party of Rwanda) abajijwe uburyo urwego ngenzuramikorere RURA rukomeje guzamura ibiciro by’ingendo uko bishakiye.
Muri iki kiganiro abakunzi b’iyi Televeziyo babajije Bwana Dr Frank Habineza uburyo intumwa za rubanda zitari kubavuganira ku bibazo binyuranye cyane cyane nk’ibijyanye na RURA yongeje ibiciro by’ingendo ndetse n’ibindi,Dr Frank Habineza yasubije ko:RURA yagombye kureba inyungu z’abaturage cyane ko uRwanda kimwe n’ibindi bihugu bihanganye n’ingaruka z’ubukene bwatewe na COVID19,ko n’ibindi bihugu biri mu rugamba rwo korohereza abaturage,ati:sinunva ukuntu hano mu Rwanda ariho byakomeza kuzamuka.
Abajijwe icyo bakora mu gihe RURA yaba ivuniye ibiti mu matwi yagize ati:niba abayobozi ba RURA badashaka gukora mu nyungu z’abaturage twabasaba kwegura.
Mu zindi nyunganizi zatanzwe n’abari bakurikiye iki kiganiro haba ku mbuga nkoranyambanga Twitter na Facebook abaturage basabye n’abandi ba Depite kuba intumwa za Rubanda koko bakavugira abaturage babatumye bakagera ikirenge mu cya Dr.Frank Habineza.
Ihinduka ry’ibiciro muri bimwe mu byerekezo bisanzwe bijyamo abantu benshi muri Kigali;
- Kabuga – Remera – Nyabugogo yari 517 ubu ni 750Frw
- Remera – Mu mujyi yari 220 ubu ni 415Frw
- Remera – Nyabugogo yari 253 ubu ni 367Frw
- Nyamirambo – Mu mujyi yari 176 ubu ni 255Frw
- Kanombe – Mu mujyi yari 360 byabaye 526Frw
- Kimironko – Nyabugogo yari 264 ubu ni 383Frw
- Kimironko – Mu mujyi yari 253 ubu ni 367Frw
- Nyanza – Kicukiro – Nyabugogo yari 299 ubu ni 434Frw
- Nyanza – Kicukiro – Mu mujyi yari 277 ubu ni 402Frw
Mu mujyi wa Kigali ku byerekezo bitandukanye ibi biciro muri rusange byazamutse hagati y’amafaranga 115 na 233. Mu ntara naho byazamuwe, Abatega izi modoka bavuga ko nyuma y’iminsi bamaze mu ngo ntacyo binjiza batari bakwiye gusanga ibiciro byazamutse kuri icyo gipimo.
Si ibiciro by’ingendo gusa bikomeje kuzamuka kuko n’ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane k’urugero rwo hejuru hano mu Rwanda , Ku ruhande rwa minisiteri y’ubucuruzi n’inganda bo bavuga ko bamwe mu bacuruza ibiribwa bitwaje ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 bagahanika ibiciro.
Ntirandekura Dorcas