Madame Kalinganire Illumine wari Minisitiri w’’imibereho myiza y’abaturage muri Guverinoma ikorera mu buhungiro yasezeye
Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko uwitwa Kalinganire Illumunee wari Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage muri Guverinoma GREX yashinzwe na Padiri Nahimana yasezeye nyuma y’uwitwa Jean Paul Ntagara.
Mu byatumye uyu mudamu asezera bivugwa ko atabashije guhuza na Padiri Nahima aho uyu mu Padiri yamuhozaga ku nkeke amusaba igitsina,uyu mutegarugori kandi avuga ko iyi Guverinoma yasanze nta cyerekezo igira ahubwo ari ikintu cyasizweho na Padiri Nahimana kugirango acyibishe amafranga.
Bamwe mu bagereye uyu mutegarugori kandi bavuga yinubiye ko Padiri Nahimana atagirw ainama akora ibije mu mutwe kandi yagirwa inama akabigira intambara,mu bindi avuga nuko abagize iyi GUverinoma bakomeje kotsa igitutu Padiri bamusaba gutegura matora kuko imyaka itanu yari yatorewe yarangiye
Mu kiganiro aherutse kunyuza k’umuyoborowe we wa youtube Mukankiko Sylvie yavuze ko umuntu wese ushobora kumarana na Nahimana amezi 6 aba afite ubwenge burutwa n’ubwinka,Mukankiko kandi avuga ko Padiri Nahimana yivanga muri byose kandi byose ashobora kuba abiterwa n’uko yavutse k’umuryango we ukennye.
Benshi mu batangiranye na Padiri Nahimana bagiye basezera umusubizo muri iyo Guverinoma nyuma yo gusanga ari ikinyoma cyambaye ubusa aha twavuga nka Akishuri Abdallah,Mukankiko Sylvie,Kansingye na Ntagara Jean Paul na Mujawayezu Speciose n’abandi tutarondoye.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune