Abanyarwanda baba mu gihugu cya Danemark barasaba Leta guta muri yombi Mukankiko Sylvie ukomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Muri iki gihe cy’icyunamo abanyarwanda baba mu gihugu cya Danemark bakomeje kwamagana invugo za Mukankiko Sylivie ziganjemo amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi,uyu Mukankiko akaba akomeje gukorera ibyo byaha ku mbuga za youtube na facebook.
Ubusanzwe uyu Mukankiko Sylivia akaba yarabanje kuba umurwanshyaka wa FDLR,nyuma yinjira muri Guverinoma ya Padiri Nahimana ndetse bivugwa ko uyu mu Padiri yamugize n’umugore mu gihe cy’imyaka ibiri ariko nyuma Padiri akajya amuca inyuma kuko yari asigaye aajya gusambanya n’undi murwanashyaka witwa Mwemayire ,bituma haba amacakubiri muri Guverinoma ikorera mu buhungiro, aho byatumye Mukankiko yirukanywa muri iyo Guverinoma.
Amakuru Rwandatribune yamenye ,n’uko uyu mugore ubu arikubarizwa mu ishyaka rya FRD,umwe mu banyarwanda baba mu gihugu cya Danemark utashyatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko ,hari itsinda rigari bafatanyije gukusanya ibimenyetso by’invugo zihembera urwango n’ingengabitekerezo ikomeje kubibwa na Mukankiko Sylvie.
Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano, na ryo rigira riti, Ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu ngingo ya gatanu havugwamo ,guhakana Jenoside, mu ruhame mu buryo bukurikira :
1º Kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside;
2º Kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda;
3º kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri;
4º Kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha. Iyo
ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).
Ubwanditsi