Kuwa 23 gicurasi 2020 nibwo yafashe,Ijambo Gilbert Mwenedata, witwa ko ari umuhuzabikorwa w’itsinda ry’ibanze rya Rwanda Bridge Builders ayobora inama yamaze iminsi 2 iza kuragira mu mataliki 24/05/ 2020, iyi inama yahuje imiryango ya politiki n’indi ya Société Civile nyarwanda yiyise ko iharanira impinduka z’ubutegetsi mu Rwanda yageraga muri 36 iyi nama yarangiye batangiye guterana imijugujugu.
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nibwo amashyaka akorera hanze y’uRwanda n’imiryango yigenga bigera kuri 36 yahavuye , batangije ikiswe Rwanda bridge builders ( Abubatsi b’iteme ),ariko ntibyarangiye neza kuko bamwe mu babarizwa muri opozisiyo batashye bavuga ko byakozwe na RNC ya Kayumba ifatanyije na FDU Inkingi nyuma yaho P5 isa n’isenyutse bitewe n’ingabo zabo zatikiriye muri Congo ndetse n’uwari Umugaba wazo Maj(RTD)Mudasiru arafatwa , naho RNC yongeye gucikamo ibice,hakavuka igice cya Turayishimiye Jean Paul na Leah Karegeya bamaze iminsi bashinzwe Radio Iteme .
Richard Kayumba w’ishyaka NPC we yahise asezera k’umugaragaro
Ku ikubitiro inama itararangira uwitwa Richard Kayumba w’ishyaka NPC we yahise asezera k’umugaragaro avuga ko icyo cyintu bise RWANDA BRIDGE BUILDERS nta cyerekezo gifite kandi ko cyuzuyemo ubusumbane,ati:ujya gutera uburezi arabwibanza ni gute wavuga ngugiye kuzana demokarasi mu Rwanda nawe ntayo wifitemo,ati:ntangarije k’umugaragaro ko Ishyaka mpagarariye NPC ryikuye muri RWANDA BRIDGE BUILDERS.
Mu kiganiro cyabaye kuwa 01 Ukwakira 2020 ,Twagiramungu Fasutin Umuvugizi wa MRCD UBUMWE yagiranye n’itangazamakuru yabajijwe k’umushinga wa RWANDA BRIDGE BUILDERS avuga ko uyu mushinga utashoboka kuko abanyarwanda badahuje ibitekerezo ko anar’iyo mpamvu buri gitondo havuka imitwe ya Politiki irwanya Leta y’uRwanda akaba asanga benshi baba badashaka ,
impinduka muri Demokarasi ahubwo ari inyungu zo kwishyirira mu nda ati:FPR ikuraho ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal na MRND ryari Ishyaka rimwe!
Uyu Mugabo utarakunze kuvuga rumwe na Leta y’uRwanda kandi yashimangiye ko intambara y’amasasu itagishobotse ababitekereza basubiza amerwe mu isaho kuko abibigerageje byagiye bisenyuka ahereye kuri FLN yari yashinzwe na MRCD UBUMWE n’ingabo za P5 zasenywe na FARDC,ati:abasenga nibasenge ,abandi bafate amashapule,ubushoboye yigaragambye nta kundi.
Si Rukokoma Twagiramungu na MRCD Ubumwe avugira gusa,hari n’abandi basanze RWANDA BRIDGE BUILDERS ari uburyo bwa Kayumba Nyamwasa bwo kongera gukusanya udufaranga mu mpunzi z’abanyarwanda, gusa kuko n’Ishyaka Ishema Party Padiri Nahimana naryo ryasohoye itangazo risohoka muri RWANDA BRIDGE BUILDERS,nkuko twabyanditse mu nkuru yacu yagiraga iti: https://rwandatribune.com/ishyaka-ishema-party-ryavuye-mu-kiswe-rwanda-bridge-builder/.
Kuba imitwe myinshi igenda isohoka mu cyiswe RWANDA BRIDGE BUILDERS,abasesenguzi mu bya politiki ,basanga kenshi ibyitwa amashyaka arwanya Leta y’uRwanda,imiterere yayo idasobanutse idafite n’icyo irwanira ,dore ko buri wese abyuka mu gitondo inzara yamukubise akavuga ati:nshinze ishyaka ngiye guhirika ubutegetsi agatangira agakusanya amafaranga mu bitwa ko bahunze ati:nyabuneka na FPR niko yabigenje abari barahunze bakusanyaga imbaraga,abadafite gutekereza bakayamuha agakubita k’umufuka akigendera.
Leta y’uRwanda ntiyahwemye kugereranya aya mashyaka n’iyi miryango ya Sosiyete sivile nk’udusimba tw’isenene duhora turwanira mu icupa,mu gihe bene aya mashyaka usanga agizwe n’umugabo n’umugore ndetse n’abana cyangwa bene nyina ikigoye ugasanga ari ugushyira amatangazo kuri murandasi,abasesenguzi mu bya Politiki basanga mu Rwanda hari ikibuga cya Politiki aho benshi mu bagiye bashinga amshyaka mu Rwanda yagiye yemerwa ubu akaba ageze mu nteko nshinga amategeko.
Mwizerwa Ally