N’invugo isekeje kandi yavuganywe ubwoba na Twagiramungu Faustin Rukokoma Umuvugizi wa MRCD Ubumwe ,mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru hifashishijwe uburyo bwa videwo Conference,aho yagize ati:twese turashira tuzajya duhumbya twisange I Kigali nimudahaguka ngo twigaragambye baratumara.
Iki kiganiro kandi Twagiramungu Faustin wasaga nutongana kandi yuzuye agahinda kenshi k’itabwa muri yombi rya Rusesabagina,ndetse no kuba CNRD Ubwiyunge yarivanye mu iri huriro kandi ikaba ariyo yari ifite mu maboko inyeshyamba za FLN aho Twagiramungu asanga inzira yo gukuraho ubutegetsi bw’uRwanda hifashijwe imbunda bitagishobotse abarwanya Leta y’uRwanda bakaba bagomba guca undi muvuno.
Yagize ati:ubona izi mpunzi zirirwa ziryana zizashobora guhirika ubutegetsi buriho,ntibishoboka,dufite ibibazo biturenze sinunva igisubizo n’ingamba zikwiriye gufatwa.
Abajijwe niba azi uburyo Rusesabagina yafashwe yagize ati:reka da! mu gihe twamaranye ntiyigeze atubwira ko afite urugendo muri Afurika twamenye ko yafashwe nk’abandi bose,abajijwe icyo bitegura gukora yavuze ko ari ugusaba abambari ba MRCD Ubumwe gukora imyigaragambyo bagasaba uRwanda ko rurekura Paul Rusesabagina asoza agira ati:nimudahaguruka mwese muzajya mukanguka muri iKigali.
iki kiganiro cyahuje Rukokoma n’abanyamakuru cyari cyitabiriwe na bamwe mu bagize komite y’iri huriro wasangaga bamwe ari abasheshekanguhe,aho bamwe kuva iyi ikiganiro cyamaze amasaha abiri bari bisinziriye kugeza ubwo kirangiye .
Mwizerwa Ally