Intsinzi ya FPR Inkotanyi mu 1994 yabaye ikimenyetso kigaragaza gutsindwa kw’ingengabitekerezo ishingiye ku moko ,ivangura rishingiye ku turere no guca ubuhezanguni n’uburyo bwo kuyobora byagejeje kuri genocide yakorewe abatutsi byaranze Repuburika ya mbere n’iyakabiri kuva mu 1962 kugeza mu 1994.
Nyuma gato y’insinzi ya FPR Inkotanyi mu 1994 ,hashizweho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu bityo buri wese akagira uburenganzira n’inshingano atari uko ari umuhutu, umututsi , umutwa cyangwa akomoka mu karere runaka ahubwo ko ari umunyarwanda.
Imbere y’imbogamizi nyinshi zari ziyitegereje n’akavuyo katewe n’ubutegetsi bwa tsinzwe guverinoma y’ubumwe bw’igihugu yagombaga guhangana n’imbogamizi n’urusobe rw’ibibazo byasizwe n’ubutegetsi bwayibanjirije .
kubishakira igisubizo guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yashizeho amavugurura kandi agikomeza kugeza ubu no gushaka umuti kubibazo byariho icyogihe,kongera kubaka uRwanda mu rwego rwa politiki ndetse no kuvugurura ubukungu bwari bwarazahaye, cyari ikibazo gikomeye ariko cyitakwirengagizwa.
Porogaramu ya guverinoma yatangajwe ku mugaragaro tariki ya 19 Nyakanga na Faustin Twagiramungu wari Minisitiri w’intebe wari washizweho mu masezerano ya Arusha yari ikubiye mu ngingo umunani arizo : kugarura umutekano n’amahoro mu gihugu,
Gutunganya ubuyobozi bukuru, ubwa Perefegitura, Komini,segiteri na Serire, kugarura no gushimangira Ubumwe bw’igihugu, gutuza impunzi no kugarura abavuye mu byabo mu mitungo yabo, guteza imbere ubuzima bw’abaturage no gukemura ibibazo by’imibanire bituruka ku ntambara ndetse na jenocide yakorewe abatutsi, kuzahura ubukungu bw’igihugu ,gushiraho indi politiki y’ububanyi n’amahanga no gushimangira demokarasi .
Byabaye ngombwa kubikora nta kwitangira itama cyane ko byari ngombwa k’ubuzima bw’igihugu.
1.Kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu
Imbere y’inzibacyuho cy’ubuyobozi na politiki , igihugu cyari cyabuze umutekano n’ibikorwa by’urugomo n’ibindi byaha cyane cyane ubwicanyi bwari bugikomeza n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi by’interahamwe n’abahoze ari abasirikare b’uRwanda bari bakiri mu gihugu ,bihishaga mu baturage cyangwa bavaga mu bice by’Akarere kashizweho n’igikorwa cya operasiyo turikwaze, hirya no hino hari hakiri udutsiko twigometse tugizwe n’ingabo zatsinzwe n’interahamwe n’abantu bitwaje intwaro baturukaga mu nkambi za Mugunga,Katare na Kibumba muri cyahoze ari Zayire .
Imbere mu mu gihugu inkambi z’abavuye mu byabo aho abaturage bari bafashwe bugwate ,hari habaye igicumbi cy’agatsiko k’abajura , inkambi z’imyitozo ya gisirikare y’abahoze mu ngabo zatsinzwe n’interahamwe .
Niho ibitero shuma by’ubwicanyi no gushaka kongera gusubira ku butegetsi mu Rwanda byaturukaga, izo nkambi zari nk’igihugu mu kindi kuko zitagenzurwaga n’abayobozi bu Rwanda.
MINUAR ntiyashoboraga kwinjira muri izo nkambi n’imiryango y’ubutabazi yakoreragamo ntiyari ihangayikishijwe na busa n’imitere n’ibikorwa byakorerwagamo, Imwe Muri iyo miryango yari ifite ingengabitekerezo imwe n’ingufu zayoboraga iyo nkambi .
Kuberako igikorwa cyo gukangurira abari bavuye mu byabo ,gusubira aho bari basanzwe batuye cyakozwe na Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu mu mpera z’umwaka wa 1994 inkambi 38 kuri 46 zarafunze, Izindi zigenda zifungwa buhoro buhoro .
iki kiciro cya gahunda ya guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda cyari kigizwe n’ingingo zikurikira: Kurangiza intambara no gushiraho igisirikare cy’igihugu, kurangiza ibibazo n’amakimbirane yatejwe n’interahamwe , kuvugurura inzego zishinzwe umutekano , gushimangira umutekano kuri bose no mu gihugu hose, gukora amaperereza yimbitse no gushikiriza ubutabera abakekwaho gukora jenoside ubwicanyi no gusahura, kongera gutunganya inkiko ku buryo habaho ukwigenga ku rwego rw’ubutabera n’uburengazira bwa buri munyarwanda.
Kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu byari inshingano nkuru ya guverinoma Kuko nta mutekano nta kindi kintu cyakorwa, abari bari mw’icyo gikorwa cyo kugarura amahoro n’umutekano bari abasirikare, abaporisi n’abajandarume ,abayobozi b’abanyapolitiki n’abayobozi basanzwe,abashinzwe umutekano ndetse n’abakozi bo mu nzego z’ubutabera bahawe amahugurwa ahoraho kugirango babashe kurangiza inshingano zabo neza.
Hategekimana Claude