Amakuru y’imvaho atariho umukungugu niyo ntandaro yatumye ibinyamakuru bikorera FDLR byibasira Rwandatribune.com
Mu nkuru yasohotse kuwa 13 ukuboza 2020 muri bimwe mu binyamakururu bikorera umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho umutwe w’amagambo wagiraga uti:http://ikaze-iwacu.com/impuhwe-za-fpr-ku-mukuru-wa-foca/muri iyi nkuru ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa FDLR www. Ikazeiwacu.com ndetse na www.intabaza.com byikomye ibinyamakuru bikorera mu Rwanda nka Igihe.com, Rushyashya.net, Kigalitoday, Bwiza.com,newtime n’ibindi.
ariko by’umwihariko yibasira bidasubirwaho ikinyamakuru cya Rwandatribune.com kubera gushyira hanze amakuru y’impamo akunze kubarizwa muri uyu mutwe washizwe k’urutonde na Leta Zunze ubumwe z’Amerika nk’umwe mu mitwe yiterabwoba ikorera k’ubutaka bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera igihe umaze uri mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Imwe mu nkuru yasohowe na Rwandatribune yatumye abayobozi ba FDLR bacika ururondogoro ndetse bikoma Rwandatribune ni inkuru yari ifite umutwe ugira uti:” https://rwandatribune.com/fdlrubuzima-bwa-gen-ntawunguka-pacifique-omega-buri-mu-kaga-coup-detat-kuriwe-yamaze-gutegurwa/.
Muri iyi nkuru Umunyamakuru Mwizerwa Ally yagaragaje amacakubiri amaze igihe mu buyobozi bwa FDLR by’umwihariko hagati ya Lt.Gen Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor Perezida wa FDLR nk’ishyaka na Gen.Maj Ntawunguka Pacifike aliyasi OMEGA Umugaba mukuru wa Foca( ishyami rya gisirikare rya FDLR), ibintu ubusanzwe abayobozi ba FDLR baba bashaka kugira ibanga kuko bataba bifuza ko byajya hanze ariko bikaza gushirwa hanze na Rwanda tribune nyuma yo gukora itohoza ry’imbitse.
Si ibi gusa kuko uno mutwe w’iterabwoba watangiye kwibasira Rwandatribune guhera mu mwaka ushize wa 2019 ugushyingo Ubwo Felix Tshisekedi Perezida wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yahaga uburenganzira ingabo za FARDC kugaba ibitero simusiga k’umitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarayogoje intara ya Kivu y’amajyaruguru n’Iyamajyepfo hakiyongeraho guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi.
Ubwo ibyo bitero byatangiraga, kw’ ikubitiro FDLR yibasiwe cyane n’ingabo za FARDC ndetse kimwe mu gitero cyagabwe kuwo mutwe gihitana Gen Sylvestre Mudacumura wari Umugaba mukuru w’ingabo za FDLR/FOCA N’abandi barwanyi benshi bari kumwe nawe bahasiga ubuzima.
Rwandatribune yabaye iyambere mu gusohora iyo nkuru ndetse inashir ahanze ifoto igaragaza umurambo wa Sylvestre Mudacumura ubwo y’icwaga na FARDC, inagaraza amakuru yuko icyo gitero cyagenze naho cyabereye, umubare w’abarwanyi ba FDLR bishwe.
kuva icyo gihe ingabo za FARDC zakomeje guhiga bukware uno mutwe w’iterabwoba arinako ujyenda utakaza abarwanyi n’ibirindiro bitari bike, Rwandatribune yabaga iya mbere gutangaza akaga FDLR yabaga iri guhura nako ari nako ishyira amafoto hanze y’abayobozi n’abarwanyi ba FDLR babaga bahitanywe n’ingabo za FARDC.
Rwandatribune kandi yakunze kugaruka ku mateka y’uyu mutwe aho wakunze kurangwa n’amacakubiri ashingiye k’umoko n’uturere kubera ingengabitekerezo ya Jenoside basa naho bonse mu mashereka igakomeza kubakurikirana no mu mashyamba ya Congo.
Aha rwandatribune yagaragaje ukuntu mu mwaka wa 2016, FDLR yacitsemo ibice maze kimwe kitwa CNRD/FLN kiyoboywe na Jenerali Wilson Irategeka ikindi kiguma kuba FDLR FOCA kiyobowe na Jenerali Sylvestre Mudacumura,. Mu byo bapfaga harimo ivangura rishingiye ku turere ryari ryibasiye abarwanyi ba FDLR.
Aho igice cyakurikiye Jenerali Wilson Irategeka wari wigumuye kuri Mudacumura, yavuze ko abarwanyi bo mu majyepfo( Butare, Gitarama , Gikongoro) badahabwa agaciro muri FDLR ndetse ko ubuyobozi bwa FDLR hafi ya bwose bwihariwe n’abo mu majyaruguru, niko gucikamo ibice ndetse nyuma yaho gato haje kuba imirwano yabashyamiranyije.
Rwandatribune kandi yakomeje gusohora amakuru y’ukuntu uno mutwe witerabwoba wakomeje gucikagurikamo ibice biturutse k’ubusambo no gushwanira amafaranga, Icyo gihe yagaragaje ukuntu Jenerali Musare yigumuye kuri FDLR/FOCA ya Mudacumura maze agashinga RUD-Urunana bapfa amafaranga bari bamajije gukorera muri Congo-Brazaville .
Ntibyagarukiye aha kuko Rwandatribune.com yerekanye uburyo FDLR yakomeje kurangwa n’amacakubiri aho igizwe n’igice cyitwa ABAHUBIRI n’ABADUSUMA,Abahubiri bagizwe n’icyari ALIR ya I na ALIR ya II naho ABADUSUMA n’igice cyaje giturutse iKinshasa aho cyari kivuye kurwana k’uruhande rwa Denys Sasou Ngweso muri Congo Brazaville,mu itangwa ry’imyanya muri FDLR hashingirwa kuri ibi bice ntihashingirwa k’ubunyarwanda.
Ibi byatumye FDLR yikoma ikinyamakuru cya Rwandatribune kugeza magingo aya, kubera gushira hanze amakuru y’impamo baba bifuza kugira ibanga , harimo imfu z’abayobozi n’abarwanyi bahitanwa n’ibitero bya FARDC, amacakubiri yakunze kubaranga n’ibikorwa by’ubunyamaswa n’urukozasoni bamaze imyaka 26 bakorera k’ubutaka bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo,
kubera amacakubiri ahoramo benshi bagenda biviramo abandi bakamanika amaboko ku buryo FDLR isigaranye abarwanyi batarenga 500 mu gihe cya ALIR II ahagana mu mwaka wa 2000 yari ifite abarwanyi ibihumbi 7000,muri 500 basigaye abagera kuri 135 nibo birirwa mu burinzi bwa Gen Omega,Gen Byiringiro akarindwa n’abagera muri 75,abandi bakirirwa mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubusahuzi.
Hategekimana Claude
Nasanze ibyo mwandika ntabushishozi n’ubunyamwuga birimo,kuko mwandika ibinyoma gusa kdi n’ababaha amakuru barabeshya cyane!!
Ewana murebe neza taliki 13 ukuboza 2020 ntiziragera, kdi mbashimira ko mutanga constructive and deeply news kuburyo umuntu asobanukirwa.