Nimuruzinduko rw’iminsi itatu Perezida w’u Bufansa Emmanuel Macron yagiriye mu Bushinwa ku wa 09 mata 2023 yakomeje abwira uburayi ko nibutareba neza bushobora guhinduka ingaruzwa muheto ya Amerika ndetse anabusaba kureka guhora bwishingikiriza kuri icyo gihugu mukwirinda ko bwakwisanga mubibazo byayo n’u Bushinwa.
Igihugu cy’u Bushinwa na Amerika bikomeje kugaragaza umubano utarimwiza aho batavuga rumwe kukibazo cy’ubwigenge bwa Taiwan.
U Bushinwa bwo bubona Taiwan nk’intara yabwo ndetse buvuga ko igihe kimwe buzongera bukayigarurira
Emmanuel Macron ubwo yaganiraga n’itangaza makuru yagaragaje ibibazo u Burayi buri kwikururira mubibazo bitari ibyabo, bigatuma batubaka ubuhangange bwabo uko bikwiye, yakomeje avugako ibibazo, uburakari n’umujinya, Amerika n’u Bushinwa bafitanye ko bitareba Uburayi kandi ko bidakwiye kuba amahame n’amategeko y’Amerika.
Ubufaransa ni kimwe mubihugu bitanu (5) bihoraho mu kanama ka ONU gashizwe umutekano ndetse ni nigihugu kimwe rukumbi cyo muburayi gikomeye kubijyanye n’ingufu za nucleaire.
Ibibazo by’ibi bihugu byombi bikomeje gufata indi ntera ikomeye mugihe, Amerika ikomeje gushinja Ubushinwa ibikorwa by’ubutasi kubera Tik talk yakozwe n’Ubushinwa nibindi bikorwa hifashishijwe ikorana buhanga.
Mukarutesi jessica