Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Prezida Evariste Ndayishimiye, ubwo yari ageze I Bujumbura avuye mu butumwa bw’akazi yari amazemo ibyumweru 2, yatanze ukuri kuri Coup d’etat byavuzwe ko yakorewe Leta ye, avuga ko ibyo byose byari ibihuha.
Uyu mukuru w’igihugu yari m’uruzinduko kuva kuwa 10 Nzeri ubwo yari yagiye muri Cuba mu nama ya G77 yari yabahuje n’Ubushinwa, aho yavuye yerekeza I New York mu nama ya ONU.
Ibihuha by’uko uyu mukuru w’igihugu yaba yakorewe Coup d’etat byakwiriye isi yose ataramara nibura icyumweru kimwe , cyakora inkomoko yabyo nyirizina ntiyigeze imenyekana.
Uyu mukuru w’igihugu yabwiye abari kumwe nawe ubwo yari ageze mu gihugu ati” abantu barabura gukora bakirirwa bavuga iki ni ikimenyetso cy’ubunebwe kuko umunebwe aravuga gusa aho gukora, none namwe murabura gukora mu kirirwa muririmba ngo habaye ihirikwa ry’ubutegetsi? “
Yongeyeho ko nibadakora bagahugira mu mazimwe inzara yo itazabarebera izuba kuko ibyo bavuga bitazabatabara, ahubwo igikenewe ari ugukora.
Yakomeje avuga ko ibi bihuha byazanywe n’abatifuriza ineza igihugu cyabo, bifuza ko cyahora mu bukene mu gihe cyari kiri kugenda gitera imbere ku buryo bugaragara, ndetse bakaba barongeye no kugira ijamba mu mahanga.
Umukuru w’igihugu yagarutse kuri abo avuga ko batabifuriza ibyiza agira ati” uzasanga bavuga ngo noneho tugire dute, kugira ngo tubeshye amahanga twibonere indamu?”
Iki gihugu kiri mu bihugu byakunze kuvugwamo kenshi ihirikwa ry’ubutegetsi kuko ubaze izagezweho n’izitagezweho usanga zigera kuri 11.
Ibi rero bituma akabaye kose kadasanzwe abanyagihugu bikanga ko haba habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi.
Icyakora nubwo bimeze uko hari abandi bavuga ko ngo byaba byaraturutse ku kuba barashatse gukura Prime Niyongabo ku mwanya ariho, bakabanza guhinduranya ingabo kubera ubwoba bari bamufitiye, ibintu bitanakunze kuko Prime yanze gukora ibyo yasabwaga umukuru w’igihugu atari mu gihugu.
Uwineza Adeline
Rwanda tribune