Umwunganizi wa Prence Kid mu mategeko yatangaje ko babonye amahirwe yo kujurira bahita babikora, kandi akemeza ko ayo mahirwe n’ubwo bigoye kuko atarabona kopi, ngo bishobora kubaho n’ubwo yari ari gushidikanya, cyakora we yemeza ko umukiriya we ari umwere.
Ibi yabitangarije mu kiganiro uyu Nyembo Emeline yagiranye na The New Times yavuze ko hashobora kubaho amahirwe yo kujurira, Icyakora, ntiyemeza niba bazajuririra kuri iyi nshuro, kubera ko atarabona kopi y’urubanza.
Bikaba bibaye nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatangaje ko rwakatiye igifungo cy’imyaka 5 Prince Kid,r nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ibi byabaye ku wa Gatanu ,ibintu byabaye kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023
Mu rukiko rwabanje, umucamanza yari yagize umwere uregwa ahaye agaciro inyandiko zakorewe imbere ya Noteri zemeza ko bene ukuzisinya batakorewe ihohoterwa iryo ari ryose rishingiye ku gitsina. Ubushinjcayaha butishimiye iki cyemezo bwahise bujurira busaba ko giseswa .
Mu kiganiro nu w’unganira Prence Kid na The New Times, Nyembo Emeline, yavuze ko hashobora kubaho amahirwe yo kujurira, Icyakora, ntiyemeza niba bazajuririra kuri iyi nshuro, kubera ko atarabona kopi y’urubanza.
Ati: “Ubu sinshobora gutangaza intambwe ikurikira. Kugira ngo dukomeze mu gice cy’ubujurire, dukeneye gusuzuma neza kopi y’urubanza, umurongo ku murongo. Ibi bizadufasha kumva icyo abacamanza bashingiyeho bafata icyemezo. Nitumara kurangiza iri suzuma, tuzagena gahunda ikurikira. ”
Kabanguka Daniel, umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS , mukiganiro nabanyamakuru yavuze ko Ishimwe atari mu bagororwa bari mu igororero rya Nyarugenge hazwi nka Mageragere.
Prince Kid yaburanye ahakana ibirego byose ndetse na bamwe mu bakobwa bavuguruje ibyo bari batangarije mu bugenzacyaha bandika inyandiko yemeza ko batigeze bahohoterwa .
Uru ni urubanza rwabayemo impaka nyinshi cyane. Hari ukuba umucamanza yaratesheje agaciro inyandiko yakorewe imbere ya Noteri kandi ikozwe n’uvugwa ko yahohotewe .
Hari n’aho ubushinjacyaha buvuga ko bwifashishije amajwi yafashwe na telefone ya iPhone 14 nyamara uruhande rw’uregwa rwo ruvuga ko iyi telefone yari itarajya ku isoko mu gihe bivugwa aya majwi yafatiwe.
Ishimwe Dieudonné w’imyaka 34, akatiwe yari aherutse kurushinga n’umwe mu bakobwa babaye Nyampinga w’U Rwanda,Iradukunda Elsa.
Ishimwe yakatiwe gufungwa imyaka 5 mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 16.Umucamanza avuga ko igihano cyagabanyijwe kubera ko ari ubwa mbere uregwa ageze mu rukiko aregwa ibyaha nk’ibi
UMUTESI Jessica