Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsinda, yafatiwe icyemezo cyo gukomeza gufungwa nyuma y’uko ajuririye icyo yari yafatiwe mbere.
Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022 aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Uru rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 uyu Prince Kid nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.
Umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge waburanishije ubujurire bwa Prince Kid, yavuze ko impamvu zashingiweho n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro zifite ishingiro bityo ko uregwa akomeza gufungwa agakurikiranwa ari muri Gereza.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi rwavuze ko uyu musore wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda aramutse arekuwe yabangamira imigendekere y’uru rubunza kuko ashobora kotsa igitutu abakobwa bamutanzeho ubuhamya kuri ibi byaha akurikiranyweho.
Prince Kid akurikiranyweho ibyaha birimo kwaka Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Uyu musore uyobora Kompanyi Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, akekwaho kuba yarakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bikorwa binyuranye.
RWANDATRIBUNE.COM