Prof Kalisa Mbanda wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, wari usoje manda ye ya kabiri, yitabye Imana.
Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tairki 13 Mutarama 2023.
Amakuru avuga ko yitabiye Imana mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe nyuma yo kujya kuhivuriza.
Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko abayobozi ndetse n’abakozi b’iyi Komisiyo babuze umuntu mwiza.
Ati “Tubuze umuyobozi mwiza, umusaza wakundaga akazi, nubwo yagaragaraga ko yari akuze ariko yari akomeye. Yakoranaga akazi ke umurava, yirirwaga mu biro akenshi agataha anatinze cyane, cyane cyane iyo twabaga turi mu bihe by’amatora nko mu kwakira kandidatire mu kuzisuzuma, mu gihe dutegereje gutangaza amajwi abantu bose barabibonaga ku mateleviziyo. Yari umusaza w’umuyobozi mwiza w’umuhanga.”
Munyaneza avuga ko nubwo Prof. Kalisa Mbanda yari yararangije manda ye mu kwezi k’Ukwakira 2022 ariko yari agikomeza ku kazi.
Ati “N’ejobundi hashize twarimo tuvugana dukorana, kuko nubundi nta wundi Perezida wari wakamusimbura, yakomeje gukora, twakomeje gukorana.”
RWANDATRIBUNE.COM