Me.Ntaganda Bernard ashobora kwisanga mu maboko y’ubugenzacyaha kubwo gukoreshya inyandiko mpimbano no kwiyitirira icyo atari cyo
Depite Christine Mukabunani yiteguye gushikiriza Me.Bernard Ntaganda ubugenzacyaha,kubwo gukomeza kwiyitirira Ishyaka rya PS Imberakuri no gukoresha ibirango byaryo kandi yarirukanywe.
Ibyo bibaye mu gihe Me.Bernard Ntaganda aho asohoreye itangazo rwandatribune.com ifitiye kopi, risaba Leta y’uRwanda gukura ingabo zarwo muri Santarafurika,ibyo akaba yarabikoze yiyitirira Perezida w’ishyaka PS Imberakuri,ndetse anakoresha ibirango by’iri Shyaka Ubuyobozi bwaryo butabizi.
Mu kiganiro na Rwandatribune.com Depite Mukabunane Christine Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri yagize ati:twamaganye ayo matangazo atwitirirwa,kuko ntabwo ishyaka ryacu ryasohora itangazo nka ririya nta nama ikozwe cyangwa ubundi buyobozi bw’ishyaka ngo bubyemeze,turasaba abanyarwanda bose kudaha agaciro bene ziriya nyandiko kuko tuzifata nk’impuha(Tracte),tumaze iminsi dukusanya ibimenyetso byinshi byerekana ko Ntaganda Bernard hari ibikorwa byinshi agenda akora mu izina ry’Ishyaka ryacu kandi atakiri Umurwanashyaka wacu.
Mu gitabo cy’amategeko y’uRwanda ahana Code Penal ,cyane mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mu ngingo yaryo ya :279 rivuga icyaha cyo kwiha ububashya ku mirimo itari iyawe, no kwambara umwambaro utakugenewe ,rivuga kandi ko umuntu wese wiyitirira Umurimo adakora ahanishwa igifungo cy’imyaka 2 kugeza kuri 3 n’ihazabu ya 200.000frw kugeza kuri 300.000frw.
Naho ingingo ya 273,ihana umuntu wese wigana ibirango by’uwari wese cyangwa Umuyobozi,impapuro ziranga aho zigenewe gukoreshwa,ikirango cya Leta,cyangwa icy’uwigenda,ahanishwa igifungo cy’imyaka 5 kugeza 7 n’ihazabu ya Miliyoni 2,mu gihe abihamijwe n’urukiko.
Hamaze iminsi hakwirakwizwa ,amatangazo agaragara mu mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru birwanya Leta y’uRwanda, bikorwa na Mwizerwa Syvestre na Me.Ntaganda Bernard bose biyitirira kuba aribo bayoboye iri shyaka rya PS Imberakuri,mu gihe imbere y’amategeko bizwiko PS Imberakuri ihagarariwe na Depite Mukabunani Christine,akaba anariwe urihagarariye mu nteko nshingamategeko y’uRwanda.
Mwizerwa Ally